Ni inyubako izaba igeretse kabiri, ifite ibyumba 62 harimo iby’inama bitanu. Mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, Gisagara niyo yasigaye itagira inyubako igezweho kuko Ibiro by’Akarere byahoze ari ibya Superefegitura ya Gisagara mbere ya 1994 kandi bigaragara ko bitajyanye n’igihe.
Ni inyubako igizwe n’ibyumba 25 birimo ibiro by’abayobozi n’abakozi ndetse n’ibyumba bito by’inama bitatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, ubwo yari mu Kiganiro ‘Sobanuza’ cya Radio Salus, yasobanuye ko inyigo yamaze gukorwa kandi n’amafaranga yo kubaka Ibiro by’Akarere bigezweho yashyizwe mu ngengo y’imari.
Ati “Hakozwe inyigo twabishyize no mu ngengo y’imari hatanzwe n’isoko, bitarenze uyu mwaka inyubako y’Akarere ka Gisagara iratangira kubakwa. Ni inyubako izatwara miliyari zisaga ebyiri.”
Rutaburingoga yasobanuye ko impamvu batinze kubaka Ibiro by’Akarere ari uko babanje kubakira abaturage benshi batagiraga aho kuba mu gihe abandi benshi babaga muri nyakatsi, nabo bakeneye kuzivanwamo.
Ati “Twagiye tubiganiraho mu buryo butandukanye tubona byaba ari ikimwaro kubaka ibiro byiza kandi abaturage bari muri nyakatsi abandi badafite aho kuba, dushyira imbaraga mu kubakira abaturage. Ubu hafi ya bose bafite aho kuba.”
Yavuze ko mu 2012 Akarere ka Gisagara kari mu turere dufite inzu za nyakatsi nyinshi zisaga 11,600 ariko kuri ubu nta n’imwe isigaye.
Ati “Ni ikintu twishimira cyane, mu bintu bikomeye Gisagara yagezeho harimo kurangiza ikibazo cya nyakatsi cyari giteye ubwoba, kuko hafi 15% [by’abatuye Gisagara] bari batuye muri nyakatsi mu mwaka wa 2012.”
Yavuze ko kuva mu 2018, bamaze kubakira imiryango irenga 2500 itari ifite aho kuba.
Yashimiye abaturage n’abafatanyabikorwa babigizemo uruhare, abasaba gukomeza ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!