Imibare yerekana ko muri iryo shuri higa abana 5.700 muri bo abarenga 4.320 ni impunzi z’abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Mugombwa.
Kugeza ubu ishuri bigamo rifite amashami abiri ariyo Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi b’Isi hamwe n’Indimi n’Ubuvanganzo.
Umwe mu babyeyi baharerera witwa Rwagasore Emmanuel yifuje ko amashami yakongerwa kandi hakitabwa no ku myuga.
Yagize ayi “Amashami abiri mu bana bangana gutya ntabwo ahagije kuko dushaka ko bunguka n’ubundi bumenyi kugira ngo bazashobore guhangana ku isoko ry’umurimo. Twifuza nk’ubwubatsi, ubumenyingiro n’andi.”
Muri iryo hatangijwe umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri bishya bigera kuri 20 hagamijwe kugabanya ubucucike.
Umubyeyi uharerera witwa Sebuhoro Emanuel yavuze ko bishimira ko hari kubakwa ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike asaba ko inzego zibishinzwe zakwita no kukongera amashami mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko icyifuzo cyabo gifite ishingiro kandi hari ibikorwa byo kubegereza amashuri y’imyuga byatangiye gukorwa.
Ati “Twubatse ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Mugombwa, twifuza ko twafatanya na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi n’abafatanyabikorwa kugira ngo dushyiremo ibikoresho bisobanutse noneho impunzi nazo zizabone aho zigira imyuga n’ubumenyingiro by’umwihariko kugira ngo bibafashe nabo guhangana ku isoko ry’umurimo.”
Rutaburigonga yavuze kandi ko mu rwego rwo kugabanya ubucucike hari n’ibindi byumba by’amashuri biri kubakwa ku mashuri abanza ari hirya y’inkambi ya Mugombwa kugira ngo abanyeshuri b’Abanyarwanda bajye bayigamo aho gukora urugendo baza i Mugombwa.
Aho ni ku ishuri ribanza rya Rinda hari kubakwa ibyumba by’amashuri 10 no ku ishuri ribanza rya Nyabitare ahari kubakwa ibindi byumba 10.
Ati “Ubwo ni ukuvuga ngo Abanyarwanda benshi bigaga hano bazajya bajya kuri ibyo bigo kugira ngo dufashe n’impunzi zibashe kubona aho ziga kuko zituye hano hafi.”
Rutaburingoga yabijeje ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose kugira ngo imibereho y’impunzi ikomeze irusheho kuba myiza kandi n’abana babo bazagire ejo hazaza heza
Kuri ubu Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirenga 10.300.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!