Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, imibanire yabo yarangwaga no kwishishanya kuko bamwe bari barahemukiye abandi.

Bemeza ko kwiyunga byanyuze mu nzira ndende, aho babifashijwemo n’umushinga w’Ubumwe Ubwiyunge n’iterambere “International Alert”, ukorera mu karere ka Gisagara.

Umusaza witwa Semakuba alloys utuye mu kagari ka Rwamiko avuga ko aho atuye hari byinshi bimaze kugerwaho mu mibanire myiza kuko ntamuntu ukishisha undi.

Ati “hari byinshi mbona bimaze kugerwaho, yabaumuntu wiciwe abe muri Jenoside, n’uwafunguwe babanye neza, barasabana bakorera hamwe mu matsinda, kandi bagabira inka cyangwa bakorozanya”

Abaturage bo muri uyu murenge wa Muganza icyo bahurizaho ni uko amajyambere bamaze kugeraho bayakesha kubana neza mu bwumvikane no mu mahoro.

Nteziryayo Majaliwa, Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Muganza yibukije abaturage ko kugabirana inka biri mu muco mwiza w’abanyarwanda, kuko ari inzira yo kuzamura imibereho myiza.

Ati “Igikorwa nk’iki cyo korozanya no kugabirana inka ni umuco mwiza w’abanyarwanda, kandi bigaragarira buri wese ko kimaze kuzamura imibereho myiza y’abaturage”

Andre Murigande uhagarariye umushinga wa “Alert International” avuga ko, mu bikorwa byabo baba bagamije kwigisha abantu kubana mu mahoro, ariko bikajyana n’ibikorwa by’iterambere, kuko bigoranye kubanisha abantu mu mahoro kandi bari mu bukene.

Yagize ati “twigisha abantu kubana neza mu mahoro, bakagira amahoro mu mutima no mu rugo, ariko noneho bikajyana n’ibikorwa biganisha ku iterambere, umuntu ntaburare cyangwa ngo abure isabune, ahubwo akagira imibereho myiza”.

Iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro cyabereye no mu murenge wa Save, aho habaye amarushanwa mu bihangano bitandukanye bivuga ku mahoro n’ibyiza byayo.

[email protected]