00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Malaria n’indwara ziterwa n’imirire mibi bihangayikishije ubuyobozi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 January 2017 saa 12:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko muri iki gihe buhangayikishijwe n’ubwiyongere bwa malaria ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi zugarije abana bato, bityo bugasaba abantu bose kugira ubufatanye mu kurwanya izo ndwara no kuzikumira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Clemance Gasengayire, avuga ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese by’umwihariko abakora umwuga wo kuvura kugira ngo izi ndwara zirindwe kandi zicike burundu.

Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gusoza Itorero ry’abakora umwuga wo kuvura (Intore z’Impeshakurama) mu mpera z’icyumweru gishize.

Gasengayire yagize ati “Mu karere ka Gisagara ikibazo kidukomereye ni indwara ya malaria, tugira malaria hakaba nubwo iba nyinshi cyane,mu gihe cy’imvura nyinshi nko mu kwezi kwa cyenda, ukwa gatatu n’ukwa kane, ariko muri iyi minsi yarazamutse kandi nta mvura ihari”.

Akomeza avuga ko ikindi kibazo gihangayikishije mu rwego rw’ubuzima n’imibereho myiza, ari indwara ziterwa n’imirire mibi zugarije abana bato.

Ati “Ikindi kibazo dufite ni icy’abana bari mu mirire mibi, nk’ubu muri iyi minsi dufite abana 77 barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi ku buryo bukabije kuko bari mu ibara ry’umutuku; hari n’abandi nabo bazirwaye ku buryo bidakabije cyane bari mu ibara ry’umuhondo”.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bibazo byose babiganiriyeho n’abakora umwuga w’ubuvuzi bari mu Itorero, biyemeza ko bagiye guhangana na byo bigakemuka.
Ati “Nyuma y’iri Torero ntegereje ko ku bufatanye bwa twese ko nyuma y’amezi atandatu nta mwana tugomba kuba dufite uri mu mirire mibi, kuko birashoboka ko nta n’umwe wasigara”.

Bimwe mu bizibandwaho mu guhashya izi ndwara, harimo gukomeza kwigisha abaturage uburyo bwo kuzirinda ndetse no kwivuza hakiri kare ku bagaragayeho ibimenyetso byazo.

Abakora umwuga wo kuvura, nabo bavuga ko nyuma yo kumara icyumweru batozwa, hari byinshi bungutse, bakaba bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya Malaria, indwara ziterwa n’imirire mibi, ndetse n’ibindi bibazo bigaragara muri serivise z’ubuzima.

Rose Uwamahoro ukorera ku kigo nderabuzima cya Gikonko ati “Ibintu twigiye hano ni byinshi kandi byadufashije gukanguka, twihaye umuhigo ko tugiye gufatanya n’ubuyobozi kwigisha abaturage no kubaba hafi, kuburyo indwara ya malaria tuzayikumira ndetse tugafasha n’ababyeyi kurinda abana babo indwara ziterwa n’imirire mibi”.

Umuyobozi uhagarariye urwego rw’ubuzima mu Karere ka Gisagara, Maombi Maniriho Ferdinand, yavuze ko Intore iyo zimaze gutozwa hakurikiraho igikorwa cyo kuzituma ku rugerero, nyuma bakongera guhura barebera hamwe ko imihigo biyemeje bayesheje neza.

Abakora umwuga wo kuvura mu bigo nderabuzima n’ibitaro byo mu Rwanda hose bamaze iminsi batozwa mu cyiciro cya Kabiri cy’Itorero.

Abo mu karere ka Gisagara bagera ku 171 nibo batojwe mu cyiciro cya kabiri, baje bakurikira abagera ku 134 batojwe mu cyiciro cya mbere, bikaba biteganyijwe ko mu cya gatatu hazatozwa abagera kuri 238.

Clemence Gasengayire, Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gisagara
Intore z'Impeshakurama ubwo zasozaga ibikorwa by'itorero mu Karere ka Gisagara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages