00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Mu mezi abiri, imiryango isaga 900 itagira aho kuba iraba yamaze kubakirwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 October 2019 saa 10:04
Yasuwe :

Ibarura riheruka gukorwa mu Karere ka Gisagara ryagaragaje ko imiryango 977 idafite aho kuba bityo hafatwa umwanzuro ko bagomba kubakirwa byihuse.

Kububakira biri gukorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ariko na bo ubwabo bakabigiramo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, avuga ko bamaze kubona uwo mubare bahise biyemeza kubishyira mu Ngengo y’Imari y’uyu mwaka.

Ati “Dufite gahunda yo kubakira abadafite aho baba bagera kuri 977; ni gahunda twatangiye mu mirenge yose kandi tukaba twifuza gufatanya n’abafatanyabikorwa bose barimo abaturage, Abihayimana, n’abandi kugira ngo icyo kibazo tukirangize.”

Biyemeje ko iyo miryango yose izaba yamaze kubakirwa amazu yo kubamo bitarenze mu Ukuboza 2019.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko kuva muri Kanama 2019 kugeza ubu hamaze kubakwa inzu 41 naho izigera ku 121 zigiye kuzura.

Mu kubakira abatagira aho kuba, umuturage wubakirwa atanga icyo afite nk’ikibanza cyangwa ibiti, ubuyobozi bukamuha isakaro n’inzugi naho abaturage bakamuha umuganda bakoresheje amaboko.

Umwe mu baturage baherutse guhabwa inzu yubakiwe witwa Mushimiyimana Bernadette wo mu Murenge wa Mukindo, yavuze ko yavaga guca incuro akabura aho akinga umusaya.

Ati “Mfite abana bane nta mugabo ngira; byabaga ngombwa ko njya guhingira umuntu kugira ngo antize igikoni cye abe ari cyo njye n’abana banjye turaramo.”

Mushimiyimana avuga ko amafaranga azajya avana mu guca inshuro azajya ayazigama mu itsinda kugira ngo namara kugwira azamugirire akamaro yiteze imbere kuko afite aho kuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, avuga ko amazu amaze kubakwa yerekana ko umuhigo bihaye bazawesa.

Ati “Nubwo ari igikorwa gikomeye cyane ariko kirashoboka kuko hari amazu menshi amaze kuzura.”

Nyuma yo kubakira abatagira aho kuba hazakurikiraho gahunda yo kubafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Mu kubakira abatagira aho kuba, umuturage wubakirwa atanga icyo afite nk’ikibanza cyangwa ibiti, ubuyobozi bukamuha isakaro n’inzugi naho abaturage bakamuha umuganda bakoresheje amaboko.
Kugeza ubu hamaze kubakwa inzu 41 naho izigera ku 121 zigiye kuzura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages