Iyo nkunga ya Perezida Kagame bayishyikirijwe na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, wabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022.
Yababwiye ko ubwo yabonanaga n’Umukuru w’Igihugu akamubwira ko azaza kubasura, yamuhaye iyo nkunga kugira ngo ayibashyikirize, ndetse anamutuma kubabwira ko Leta izabaha ubundi bufasha burimo amabati no kububakira.
Yagize ati “Ariko nza no kugira amahirwe mbonana na Perezida wa Repubulika mubwira gahunda mfite yo kuza kubasura, arambwira ngo ‘ahubwo urantanze, Gisagara ni ahantu nkunda kandi ibyababayeho narabimenye uzabandamukirize’. Arambwira ngo kugira ngo nkwereke ko nshyigikiye Abanye-Save n’Abanya-Gisagara muri rusange kandi nabonye abantu bababaye, ngiye kuguha amafaranga ubanshyirire, ni ayanjye ku giti cyanjye miliyoni 10.”
Yabasabye gukomeza ubufatanye abafite inzu zitangiritse bagacumbikira bagenzi babo, avuga ko na we yabazaniye inkunga ye ku giti cye ya miliyoni 2 Frw. Indi nkunga bahawe kuri uyu wa Gatatu ni amabati 3 000 n’ibikoresho by’isuku.
Yakomeje avuga ko iyo nkunga batewe idakuraho ubundi bufasha bazahabwa na Leta binyuze mu nzego zishinzwe gukumira ibiza, abasaba gukomeza ubufatanye, abafite inzu zitangiritse bagacumbikira bagenzi babo.
Mu cyumweru gishize tariki ya 20 Mutarama 2022 nibwo imvura y’amahindu yaguye, yahitanye umugore utwite naho umugabo we ajyanywa mu bitaro kugeza nan’ubu aracyavurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mu ibarura bakoze basanze mu tugari twa Zivu na Shyanda mu Murenge wa Save inzu 18 zarasenyutse burundu naho izindi 69 zirangirika.
Imyaka ihinze mu mirima y’imiryango isaga 2800 yakubiswe n’urubura ndetse n’umuyaga ku buryo batazasarura.
Rutaburingoga yavuze ko ibiza bikimara kubibasira abaturage bari bahawe ubufasha bw’ibanze kandi inkunga batewe igiye gukoreshwa neza kugira ngo imibereho yabo yongere kuba myiza.
Bamwe mu baturage basenyewe n’ibiza bavuze ko inkunga bahawe bayishimiye kuko ibiza byabagizeho ingaruka mbi.
Ndayisenga Theophile ati “Twishimiye iyi nkunga twohererejwe n’Umukuru w’Igihugu kuko igiye kudufasha kongera kubona aho kuba no kubona ibikoresho.”
Nshimiyimana Jean Baptiste na we yavuze ko bishimiye kuba Perezida wa Sena yaje kubasura akabahumuriza.
Ati “Ndashimira Perezida wa Sena waje kudufata mu mugongo akaduhumuriza, ubu rwose turumva twishimye kuko ubuyobozi butwitayeho kandi inshuti nziza uyibona mu bibazo.”
Abaturage bavuze ko ibiza by’imvura babikuyemo n’isomo ryo kujya bubaka inzu mu buryo bukomeye kandi bakazirika ibisenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!