Amatsinda icyenda ni yo abumbiye hamwe abagera ku 297 barimo abagore bapfakajwe na Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abana b’imfubyi bayirokotse, bakora ibikorwa by’iterambere birimo kuboha imipira, guhinga urutoki na Kawa, korora inzuki, amatungo maremare n’amagufi n’ubucuruzi buciriritse.
Ubwo aya matsinda yamurikaga ibyo yagezeho mu mwaka wa 2016, RGB yashimye ibikorwa byayo ivuga ko kwikura mu bwigunge ari ubutwari bagize, by’umwihariko ibashimira ko ibyo bakora biteza imbere akarere kabo n’igihugu muri rusange.
André Nkurikiye, umukozi wa RGB ushinzwe iterambere ry’imiryango itari iya Leta yasabye ko ibyo bagezeho babigeza no ku bandi basigaye bakiri mu bukene.
Ati “Aya matsinda afite uruhare mu iterambere ry’aka Karere, ni ibyo gushyigikirwa na buri wese. Icyo twabasaba ni ugukomereza aho, bagasigasira ibyo bamaze kugeraho ntibisubire inyuma, kandi bakabyongera ari na ko babigeza ku bandi bakiri mu bukene bakigira kuri aya matsinda”.
Bamwe muri aba bagore bavuga ko kwiteza imbere babikomora ku kwishyira hamwe, kungurana ibitekerezo ndetse n’inama bagirwa na Association Duhozanye yababumbiye hamwe mu matsinda.
Donathille Nyiranzeyimana wo mu Murenge wa Save ati “Kuyoboka ibikorwa nk’ibi byo kwiteza imbere tubikesha Duhozanye kuko ni yo yatubumbiye hamwe, idushyiriraho amatsinda, ituzanira abaterankunga kandi idutoza gukora tukiteza imbere. Kugeza ubu rero twiyemeje gukora cyane no kwiteza imbere ku buryo nta kibazo cy’ubwigunge tugomba kugira”.
Abibumbiye mu itsinda riboha imipira ryitwa ‘Abatangana’, RGB yabagiriye inama yo gukora ingendoshuri hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, bakiga uko barushaho kuzamura ubwiza n’ubuziranenge bw’ibyo bakora, bakabona n’amasoko menshi.
Claude Nkurikiye, umukozi wa Association Duhozanye, avuga ko umusaruro mbumbe w’amatsinda icyenda ungana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 2 600 000, ariko hari n’ibindi bikorwa bitaratangira gutanga umusaruro, birimo urutoki rwa kijyambere ruhinze ku buso bwa hegitari eshatu, Kawa iri ku buso bwa hegitari ebyiri n’imizinga 20 y’inzuki.
Abapfakazi n’imfubyi za Jenoside bibumbiye hamwe muri ayo matsinda, bakorera mu mirenge ya Kansi, Save, na Kigembe yo mu Karere ka Gisagara.



















TANGA IGITEKEREZO