Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku wa 8 Werurwe 2022.
Hagaragajwe ibikorwa byinshi abagore bibumbiye mu matsinda bagezeho ku rugero rwa 100% birimo kuba buri rugo rworoye inka, kwihaza mu biribwa, gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, isuku n’ibindi.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Duwani, Ahishakiye Françoise, yagaragaje ko mu ngo 135 ziwugize gahunda nyinshi zagezweho ku kigero cya 100% kubera ubufatanye abagore bagirana n’abagabo babo ndetse bagashyigikirwa n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa.
Ati "Ubu buri rugo rufite inka 100%, agatanda k’amasahani, akarima k’igikoni karimo imboga, umugozi wo kwanikaho imyenda, mituweli twayitanze 100% kandi n’iy’umwaka utaha tuyigeze hagati, EjoHeza nayo tuyitabira 100% hari n’ibindi byinshi birimo gukumira imirire mibi no kutagira amakimbirane mu ngo, abana bose bariga kandi nta n’umwe wagwingiye.”
Yakomeje avuga ko ibyo babikesha gukorera hamwe no kumva ibyifuzo by’abaturage bakaba barabashije no kwiyubakira ibiro by’Umudugudu bafatanyije.
Bakorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Rwasave bahawe na Leta mu rwego rwo kubashyigikira.
Buri rugo rufite ibimoteri by’imyanda bibiri aho kimwe gishyirwamo ibora ikindi kikajyanwamo itabora, bafite imbabura zirondereza ibicanwa ndetse bamwe batangiye no kugira gaz.
Bamwe mu bagore na bo bagaragaje ko basezereye ubukene babikesha gukorera hamwe no kumva inama z’ubuyobozi.
Senateri Uwera Pélagie yashimye ibikorwa byabo abasaba kutirara, ahubwo ko bakwiye gukomeza gukora cyane kugira ngo bagere ku byiza byinshi.
Ati “Twabonye imihigo myinshi mu Mudugudu mwarayigezeho 100% ariko njyewe ndagira ngo mbasabe, mwihagarara ku 100% kuko imibare ntijya ihagarara iyo ukomeje kuyizamura ugera ku ntego ariko tuzamuke tugire 150% cyangwa 200% ibyo byose bizagira icyerekezo cyiza mu kugaragaza iterambere ry’igihugu muri za nkingi zacu igihugu cyiyemeje kuzamura.”
Mu Karere ka Gisagara abagore bafashijwe kwibumbira mu matsinda atandukanye bakoreramo ibikorwa by’amajyambere aho rimwe riba rigizwe n’abagore 30 mu mirenge itandukanye.
Mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira mu matsinda bashingiwe na Action Aid, yabahaye imashini zibafasha kuhira imyaka mu gihe cy’izuba ndetse borozwa n’inka kugira ngo bakomeze kubona ifumbire n’amata.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!