Mu 2002 nibwo Mukarwego yashakanye na Siborurema Damascène mu buryo bwemewe n’amategeko babyarana umwana w’umuhugu witwa Nkundamahoro Eric. Bari batuye mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Kibirizi.
Nyuma yaho uwo mwana amaze kugira umwaka n’amazi umunani yatangiye kugaragaza ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo zitameze neza bituma urugo rwabo rutangira kuzamo amakimbirane.
Mukarwego ati “Byatangiye umwana acira inkonda, amaze kugira imyaka ibiri ntiyongera kugenda asubira hasi akajya ahora arwaye. Biba ikibazo gikomeye kuko umugabo yampozaga ku nkeke ngo nabyaye ikigoryi.”
Uyu mubyeyi avuga ko umugabo yakomeje kumutoteza bigeze aho aramwirukana asubira iwabo ajya kurererayo uwo mwana.
Ati “Hashize imyaka itandatu numva birangoye kubera guhora antoteza ngo ‘jyana ikigoryi iwanyu twe ntitubyara ibigoryi’. Byabaye ngombwa ko njyana umwana iwacu ariko ngenda mbabaye.”
Akomeza avuga ko yageze iwabo akomeza kwita ku mwana we amaze kugira imyaka irindwi y’amavuko amujyana mu ishuri ariko kwigana n’abandi birananirana.
Mu 2011 mu murenge wabo haje ikigo Amizero y’Ubuzima bubakiwe n’Umudage, Dr Bernd Bierbaum, cyita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe kibaha ubuvuzi n’uburezi.
Mukarwego avuga ko yahise ajyanayo umwana we aravurwa yigishwa n’amasomo y’imyuga ku buryo kuri ubu ari umusore mwiza ufite icyerekezo.
Ati “Ni umusore kuko arahinga, yahirira amatungo. Ni umwe mu bana ikigo cyohereje mu buzima busanzwe, ubu tubana mu rugo.”
Abajijwe imibereho ya wa mugabo we, Mukarwego yasobanuye ko akimara kumwirukana yahise ashaka undi mugore babyarana abana bane.
Ati “Umwana akimara kumenya ubwenge twarahuraga akansuhuza akambaza amakuru ye kuko yari amaze no kumwemera. Gusa twaje kugira ikibazo mu minsi ishize arapfa azize impanuka.”
Mukarwego avuga ko yishimira ko umwana we asigaye azi ubwenge kandi hari imitungo amaze kugira irimo ihene ebyiri n’inkwavu icyenda kandi aherutse kweza ibiro 40 by’ibishyimbo aho yiharitse.
Ku kijyanye no gushaka undi mugabo, Mukarwego avuga ko bitamushishikaje ahubwo yitaye ku kurera umwana we no kumufasha kuzagira ejo hazaza heza.
Avuga ko n’ubwo yari yarasezeranye n’uwo mugabo atigeze ajya kugira icyo amusaba kijyanye n’imitungo cyangwa indezo y’umwana.
Ati “Naramwihoreye kuko numvaga ntakimukunze nawe atakinkunze ndamureka yishakira undi.”
Ikigo Amizero y’Ubuzima cyafashije umwana wa Mukarwego gisanzwe cyita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe kuri ubu cyigamo abandi bana 204.











Ibitekerezo 0