00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gutwika amatungo y’umuturanyi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 26 September 2026 saa 07:57
Yasuwe :

Ndinkabandi Vincent wo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwikira umuturanyi we urugo, ruhiramo inka ebyiri n’ingurube imwe yahise ipfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Rwabuhanga, Akagari ka Bukinanyana, mu ijoro rishyira ku wa 25 Nzeri 2026.

Abaturanyi b’uru rugo bavuze ko batunguwe no kubona urugo rw’umuturanyi wabo witwa Nyiransaguye Adélphine rushya, umuriro ugakomereza ku kiraro cy’amatungo cyarimo inka ebyiri n’ingurube imwe, yose arashya, ingurube imwe irapfa.

Umwe mu baturanyi yavuze ko bakeka ko iki gikorwa cyaba cyatewe n’amakimbirane amaze igihe hagati y’imiryango yabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko Ndinkabandi yatawe muri yombi mu gihe hari gukorwa iperereza.

Ati “Ku makuru yatanzwe n’abaturage, uwafashe akekwaho kugira uruhare mu gutwika uruzitiro rw’urugo. Ubu yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.”

CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bakoresheje urugomo, ahubwo ko bakwiye kujya biyambaza inshuti z’umuryango igihe hari ikibazo, cyangwa ubuyobozi, byananirana hakitabazwa ubutabera.

Ndinkabandi afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Save.

Ingurube ya Nyiransaguye yahiye biyiviramo urupfu
Inka zari mu kiraro zahiye zirakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages