Byabaye mu ijoro rishyira kuwa 22 Mutarama 2024 aho umugabo ukekwa yahise atoroka.
Bivugwa ko uyu mugabo yishe uyu mugore we Ayingineye mu gicuku mu masaha ya saa saba z’ijoro.
Abahageze batabaye basanze umurambo wa Nyakwigendera uryamye mu mbuga mu rugo ipiki igishinze mu ijosi.
Uwaganiriye na IGIHE yavuze ko intandaro y’uru rupfu atayimenye neza,ariko yongeraho ko uyu muryango wo wari usanzwe ubanye mu makimbirane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza wabereyemo aya ubu bwicanyi, Rutaganda Jean Félix, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko inzego z’ibanze ndetse n’iz’iperereza zamaze kugera ahabereye icyaha.
Ati “Ubu turi gushaka uko twakurikirana dufatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB ngo tumenye inzira yanzumo acika".
Uyu nyakwigendera asize abana babiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!