00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Umugore wo mucyaro aracyabangamiwe n’imirimo myinshi akora

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 26 November 2013 saa 12:17
Yasuwe :

Actionaid nk’umwe mu miryango ifasha umugore wo mu cyaro gutinyuka akiteza imbere, urasaba inzego za Leta n’abandi baterankunga gushyiraho uburyo bwakorohereza umugore wo mu cyaro kugabanya imirimo akora itishyurwa (Unpaid care work), kugira ngo na we arusheho kwiteza imbere.
Uwiragiye Anathole, umukozi w’umuryango Actionaid mu ntara y’Amajyepfo, avuga aho bagera hirya no hino basanga imirimo yo mu rugo yiganjemo guteka, gukora isuku, kurera abana, kwita ku matungo n’iyindi, ikunze (…)

Actionaid nk’umwe mu miryango ifasha umugore wo mu cyaro gutinyuka akiteza imbere, urasaba inzego za Leta n’abandi baterankunga gushyiraho uburyo bwakorohereza umugore wo mu cyaro kugabanya imirimo akora itishyurwa (Unpaid care work), kugira ngo na we arusheho kwiteza imbere.

Uwiragiye Anathole, umukozi w’umuryango Actionaid mu ntara y’Amajyepfo, avuga aho bagera hirya no hino basanga imirimo yo mu rugo yiganjemo guteka, gukora isuku, kurera abana, kwita ku matungo n’iyindi, ikunze gukorwa n’abagore gusa abagabo babo bisa n’aho bitabareba. Ibi ngo bituma umugore uba wahoze afatanya n’umugabo indi mirimo nko guhinga avunika bikabije.

Uwiragiye yongeraho ko hari n’aho bigaragara ko nyuma y’uko umugore akora ibi byose, hari ubwo umugabo ataha amutuka ngo ntacyo akora. Akavuga ko bishobora gukurura amakimbirane mu muryango. Asaba Leta n’abandi baterankunga ko bakwiye gushyiraho uburyo bwo korohereza umugore, akagabanyirizwa imirimo nk’iyi ivunanye na we akayoboka imirimo yinjiza amafaranga.

Undi muti wo korohereza umugore, Uwiragiye awusanga mu gushyira ingufu mu kubaka amashuri y’incuke mu byaro kugira ngo umwanya umugore atakaza arera umwana awukoreshe mu gihe umwana yagiye ku ishuri. Ikindi ngo imiryango ikwiye kuyoboka gahunda ya CANA RUMWE, no gukoresha amashyiga ya RONDEREZA kugira ngo umwanya umugore atakaza atetse yongera inkwi mu ziko buri kanya awukoreshe mu bindi bikorwa.

Bamwe mu bagore batuye Akarere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo batangarije IGIHE ko basanga guha umugore agaciro no kumworohereza ku mirimo akora, hakongerwaho amahugurwa ku bagabo bakarushaho kumva ko mu mirimo ya buri munsi umugore akora imuvuna, kandi na bo bakwiye kujya babafasha.

Bizimana Edouard mu buhamya bwe yavuze ko iyo umufasha we adahari cyangwa ari mu yindi mirimo, amufasha imirimo yo mu rugo nko gukarabya abana, gutera ipasi, koza ibyombo n’iyindi. Gusa ngo n’ubwo kuri we gukora imirimo nk’iyi nta gisebo biteye, ntabivigaho rumwe na bagenzi be, kuko hari abamuca intege bavuga ko nta mugabo umurimo. Ku bwe ngo gufatikanya n’umugore imirimo biterwa n’agaciro aha umuryango we.

Bamwe mu bagore bavuga ko imirimo bakora ahanini idahabwa agaciro kuko ntacyo yinjiza mu muryango mu buryo bw’Amafaranga, abagabo bakwiye kwigishwa no kumenya ko na yo ari ingirakamaro, bityo bakayibubahira. Gusa ngo na bo hari aho bakwiye kwikosora mu buryo bwo kubaha abagabo no kwiyubaha ubwabo, kuko ngo hari abitwaza uburinganire bakajya mu ngeso mbi zirimo ubusinzi, kubwira nabi abo bashakanye, ubusambanyi n’izindi.

Umushinga wo kwita no guteza imbere umugore wo mu cyaro mu rwego rwo kumworohereza mu mirimo akora adahembwa, mu myaka ine uzamara mu Rwanda, uterwa inkunga n’igihugu cy’u Buholandi biciye mu mishinga nka ActionAid ndetse n’ihuriro ry’Abagore Reseau des femmes. Ufite gahunda yo kuzamura umugore cyane cyane mu kumuhindurira imyumvire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .