Byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere bimenyekana bukeye ku wa tariki ya 28 Nyakanga 2020 mu Mudugudu w’Udukoni mu Kagari ka Kibayi aho uwo muhinzi ntangarugero witwa Uwiragiye Gratien atuye.
Uwiragiye yabwiye IGIHE ko atari ubwa mbere ibyo binyomoro bitemwe ndetse no mu myaka yashize bigeze kurandura inyanya ze.
Ati “Hano ntuye ni isambu nahaguze mpamaze imyaka icyenda. Ubwa mbere baraje birara mu nyanya zanjye barazirandura, hashize nk’imyaka itanu bibaye. Nyuma yaho nahinze ibinyomoro bitangiye kwera mu kwezi kwa kane uyu mwaka biraramo batemagura imiringoti ibiri, none dore bongeye baje batemagura ibindi bayishyira hasi, bajya no mu byo bari batemye ubushize barongera barabitemagura.”
Uwiragiye w’imyaka 41 y’amavuko avuga ko ibinyomoro bye batemaguye biri ku buso bungana na hegitali imwe naho ibyo bari batemye ubushize biri ku buso bwa Are 500. Ni umushinga yari yarakoze ashoyemo amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 800.
Ubusanzwe Uwiragiye yahoze atuye mu Kagari ka Mukamacara nyuma aza kwimukira mu Kagari ka Kibayi ari naho akorera imishinga ye.
Uwiragiye Gratien yabwiye IGIHE ko ku nshuro ya mbere ubwo hatemagurwaga ibinyomoro bye, hari umugabo (atashatse kuvuga amazina) wigambye ko azi abakoze ubwo bugizi bwa nabi ndetse n’uwabatumye.
Icyo gihe ngo ikibazo cyakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB; abakekwa bafaratwa barafungwa ariko nyuma baza kurekurwa.
Abonye barekuwe yahisemo kubyihorera yikomereza imishinga ye azi ko birangiye ariko aza gutungurwa no kubona byongeye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2020.
Hari abo akeka
Uwiragiye Gratien avuga ko ibikorwa byo kwangiza imyaka ye bimaze kurambirana ariko akeka ko ababa babyihishe inyuma ari abamuvuga ko ‘yigeze kubafungisha’ ndetse n’ababyeyi b’abana aherutse gufatira mu binyomoro bye babyonona.
Ati “Abo nkeka ni bariya bantu babiri bigeze gufungwa n’ubundi bakekwaho kuntemagurira ibinyomoro kuko numvise amakuru ko bandakariye ngo narabafungishije. Hari n’abana mperutse gufata babyonona noneho ubuyobozi bw’umudugudu buratwunga babaca amafaranga ibihumbi bitandatu; nabo bararakaye ngo nabacishije amafaranga.”
Bamwe mu bazi Uwiragiye n’ibikorwa bye bavuga ko abangiza imitungo ye ari abashobora kuba bamufitiye ishyari ko ari gutera imbere. Basaba ko inzego z’umutekano zafatanya n’ubuyobozi abo bantu bagashakishwa bagahanwa by’intangarugero.
Umwe ati “Bigaragara ko ari abantu bamwanga bamufitiye ishyari, mu cyaro hakunze kuba abantu nk’abo babona umuntu ari gutera imbere bakamugirira ishyari bakumva ko ibye babyangiza. Njyewe icyo nasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano ni ugushakisha abo bakora ibyo bagahanwa by’intangarugero kuko ibi si iby’i Rwanda.”
Afite ubwoba ko ashobora kwicwa
Uwiragiye Gratien avuga ko afite ubwoba ko abangiza imitungo ye ari we bashaka bakaba bashobora no kumwica.
Avuga ko yagerageje kwiyambaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugeza ku Murenge wa Mugombwa ariko akaba abona nta gikorwa bityo akaba agiye kwerekeza ku Karere.
Ati “Abakomeje kwangiza ibyanjye bigaragara ko ari njyewe bashaka, bashobora no kunyica, ubu ntabwo naraye mu rugo kubera ubwoba. Ubu ngiye kujya ku Karere ndebe icyo bamfasha nibiba ngombwa mpashinge ihema abe ari ho mba.”
Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) Bahorera Dominique, avuga ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze icyo cyaha babiryozwe.
Ati “Twamaze kubimenya twoherejeyo abantu bacu kugira ngo batangire iperereza hamenyekane ababikoze.”
Yavuze ko bagiye gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo umutekano wa Uwiragiye ubungabungwe.
Uwiragiye Gratien avuga ko ibinyomoro bye byangijwe bibarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera muri Miliyoni ebyiri n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!