00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara:Umukuru w’Umudugudu arashinjwa gukubitira abagore mu mugoroba w’ababyeyi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 5 November 2017 saa 07:54
Yasuwe :

Umukuru w’Umudugudu wa Gahora mu Murenge wa Save, ashinjwa ko akubita abagore mu mugoroba w’ababyeyi aho umwe muri bo avuga ko yamuvunnye ukuboko.

Bamwe muri aba bagore bavuga ko bakubitwa bashinjwa amazimwe no gusuzugura Umukuru w’Umudugudu ndetse iyo atari we ubikubitiye abateza abandi bakabakubita.

Mu kiganiro yagiranye na TV1 ubwo yasobanuraga uko yakubitiwe mu mugoroba w’ababyeyi uwitwa Nyirakamana yagize ati “Nari nicaye ku gatebe gato aza kumpagurutsa ngo nubike mpindukiye, agiye kongera kunkubita ibitugu nkinga ukuboko aragukubita kuravunika. Nyuma birangiye niruka mu buyobozi kugeza n’ubu.”

Undi mugore na we avuga ko yakubitiwe mu mugoroba w’ababyeyi ashinjwa gusuzugura. Ati “Yaravuze ngo yaje iwanjye ndamusuzugura kandi icyo gihe sinari mpari. Aravuga ngo ninicare ahita ankubita urushyi, abwira abandi bagore bari bari aho ngo nibankubite.”

Gukubitwa kw’aba bagore byemezwa n’abari bitabiriye gahunda y’umugoroba w’ababyeyi bakubitiwemo.

Hari uwagize ati “Nageze mu nama nsanga uyu mugore bamwicaje ku gatebe bari kumuhata ibibazo bati ‘emera amagambo wavuze’ na we ati ‘sinemera ibintu ntavuze’. Bajya inyuma mu gikari bazana ibibando barakubita, ageze hagati akinga akaboko barakubita karavunika.”

Umukuru w’Umudugudu wa Gahora, Mushimiyimana Anastasie, uvuga ko Nyirakamana amubeshyera, ahubwo ngo yarwanye n’umugabo we aramuvuna.

Ati “Amakuru naje kumenya ni uko umugabo wamwinjiye uwo munsi baraye barwana agomba kuba ari we wamuvunnye. Nta muntu njya mpohotera mu mudugudu usibye abantu bigize indakoreka badashaka kumva gahunda za leta.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Kimonyo Innocent yatangarije IGIHE ko bakoranye inama n’abaturage bakavuga ko umukuru w’umudugudu atari we wakubise aba bagore.

Ati “Twagiye mu nama n’abaturage bagaragaza ko abavuga ko bakubitwa ari abafatiwe mu byaha bitandukanye. Nk’uwo uvuga ko yakubiswe akavunika ukuboko yaraye arwana n’umugabo we akaba ari we wamuvunnye.”

Akomeza avuga ko amaze gukorana inama n’abatuye mu Mudugudu wa Gahora inshuro ebyiri kandi akaba ateganya gusubirayo. Ikibazo cy’umugore uvuga ko yavunwe n’inkoni yakubiswe n’Umukuru w’Umudugudu kuri ubu cyashyikirijwe Polisi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages