Niyomugabo Jean Claude ni mwene Nemeye Jean Damascene, akaba ari umwana wa gatatu mu bana icyenda; yavuye iwabo Kagari ka Rugari mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara mu mwaka wa 2005.
Bivugwa ko icyo gihe yigaga mu mwaka w’amashuri abanza ajya kuba inzererezi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yahunze ibibazo byari biri mu muryango avukamo.
Umuryango “Shelter them Batarure” wamukuye mu muhanda uzi ko ari umwana w’imfubyi.
Mu mwaka wa 2014, ni bwo abayobozi b’uyu muryango bamenye ko afite umuryango, Tariki ya 11 Ukuboza muri wo mwaka biyemeza guha umuryango avukamo ubufasha butandukanye.
Ku wa 13 Werurwe 2015, ni bwo hatashywe inzu ebyiri imwe ni iyubakiwe ababyeyi ba Niyigena indi ni iyubakiwe Nyirakuru, hagamijwe kumufasha gusubira mu muryango akomokamo ari ahantu atagitinya ibibazo by’ingutu.
Pasiteri Gakwaya Jean, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bwa “Shelter them Batarure” yasabye ababyayi kwita ku burere bw’abana babo, kandi bakabyara abo bashoboye kurera mu rwego rwo kwirinda ko baba inzererezi.
Yagize ati “Umwana akura uburere ku babyeyi, kandi ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo, ndetse bakabyara abo bashoboye kurera, mu rwego rwo kwirinda ko havuka ibibazo bituma abana baba inzererezi.”
Past. Gakwaya yakomeje avuga ko uyu muryango wiyemeje gushyigikira gahunda ya Leta yo gukura abana mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu muryango, ibi ngo bigashyirwa mu bikorwa hanje gucyemura bimwe mu bibazo bituma umwana ava mu muryango.
Mpayimana Eric Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugari, yashimiye umuryango “Shelter them Batarure, asaba ababyeyi kwirinda impamvu iyo ari yo yose yatuma abana bava mu muryango, nubwo hari n’abana batanyurwa n’ubuzima bayemo iwabo.
Ati “Hari n’abana batanyurwa! Wamuha ibijumba ntabikunde ahubwo akumva ko agomba kubaho nk’umwana wo kwa bosi (boss) akaba afite agatima karehareha ko kutanyurwa n’umuryango yavukiyemo.”
Uretse inzu z’icyitegererezo bubakiwe muri uyu mudugudu, umuryango wa Nemeye wahawe imifariso itanu hamwe n’ibiringiti bitanu byo kwiyorosa; bahawe kandi amatungo magufi hamwe n’ikigega cyo gufata amazi (woter tank) byose hamwe babifite agaciro ka miliyoni zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuryango “Shelter them Batarure ” washinzwe n’Abanyarwandakazi baba muri Canada, Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre.
Ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Rwanda Day yebereye Toronto muri Canada muri Nzeri 2013, bamubwiye ko bafite umushinga ufasha abana batishoboye hamwe n’imfubyi bamusaba ikibanza cyo kububakiramo inzu zo kubamo arakibagabira.



















TANGA IGITEKEREZO