Amakuru avuga ko bikekwa ko yiyahuye kuko bamusanze mu nzu wenyine anagana mu mugozi w’umwenda yari yizirikishije mu ijosi.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha ashyira ku manywa ku wa 4 Ukwakira 2023, aho abaturanyi babanaga mu rugo aho yari acumbitse bategereje ko abyuka bagaheba.
Ngo byagezeho batangira kugira amakenga, baza kumena idirishya barungurutse babona umuntu umanitse mu nzu atanyeganyega. Bahise bihutira guhamagara ubuyobozi buhageze busanga yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rutaganda Jean Félix, yemereye IGIHE iby’urupfu rw’uyu musore, avuga ko Urwego rw’Ubugenzacya RIB, rwatangiye iperereza ku by’urupfu rwe.
Yagize ati "Mu bimenyetso by’ibanze byagaragaye ni uko yiyahuye kuko twasanze inzu yari arimo ikingiye imbere kandi nta wundi muntu twasanzemo usibye uwo murambo.’’
Akomeza avuga ko bakimugeraho basanze umurambo we unagana mu nzu ushumikishije umugozi w’umwenda byagaragaraga ko ukomeye mu ijosi.
Rutaganda yavuze ko mu buzima busanzwe nyakwigendera yari yari akunze kuba i Kigali n’ubwo avuka muri aka gace, akaba kandi yibanaga aho yari acumbitse.
Yagiriye abaturage inama yo kwirinda gufata ibyemezo yita ko bigayitse byo kwiyahura kuko bidakwiye, akabasaba ko uwaba afite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bukamufasha kugikemura.
Ati "Umwanzuro nk’uriya uragayitse mu by’ukuri kuko kwiyambura ubuzima ntibiba bikwiye. N’ubwo tutarabona ibisubizo bya muganga ngo tumenye icyo yazize nyakuri ariko tugira inama abaturage yo kujya bagisha inama ku kibazo cyose bagira haba mu muryango, mu baturanyi cyangwa se ubuyobozi, bakabafasha kugikemura.’’
Andi makuru IGIHE yamenye ni uko uwo musore bivugwa ko yiyahuye yavukaga mu Kagari ka Gasagara, mu Murenge wa Gikonko uhana imbibi na Musha ho mu Karere ka Gisagara.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane ukuri ku cyamwishe. Biteganyijwe ko nyakwigendera azashyingurwa ku wa 5 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!