Byabaye ahagana saa Moya z’umugoroba kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa wa Musatsi mu Kagari ka Cyumba aho uwo mukecuru witwa Mukangwije Spéciose w’imyaka 70 y’amavuko yari atuye.
Uwo musore w’imyaka 19 asanzwe yiga mu mashuri yisumbuye iwabo ni mu Mudugudu wa Kamabanga mu Kagari Cyumba. Bivugwa ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye IGIHE ko uwo musore yamaze gufatwa ndetse inzego zibishinzwe zigiye gukurikira ibye.
Ati “Yamaze gufatwa, ni abanyerondo bamufashe.”
Hari amakuru ataremezwa n’urwego urwo arirwo rwose avuga ko uwo musore ashobora kuba yishe nyirakuru amuziza ko yamuroze kuko ngo abanyamasengesho bamaze igihe bamusengera bamubwiye ko ari nyirakuru wamuhaye uburozi.




Ibitekerezo 0