Iyo mvura yaguye hagati ya Saa Cyenda na saa Kumi z’igicamunsi.
Umuyobozi w’iryo shuri, Gashumba Pacifique, yabwiye IGIHE ko uwo muyaga watunguranye abana basohoka bagwirirana hakomereka batatu.
Ibikoresho byabo n’iby’ishuri byangiritse kuko birukanse babisize. Mu byumba 14 iryo shuri risanganwe hasigaye bitatu gusa. Igikoni cy’ishuri nacyo cyasenyutse.
Uyu muyobozi yavuze ko abana bari bakwiye imishwaro bagaruwe ku ishuri barahumurizwa babona gutaha iwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yabwiye IGIHE ko bakomeje kubarura ibikoresho byangiritse kugira ngo ejo bazakore ubutabazi bw’ibanze bashakira abana ahandi baba bakomereza amasomo.
Yavuze ko biteguye no guhita basana ibyumba by’amashuri byangiritse kugira ngo bitabangamira imyigire y’abana.
Bari gushaka uburyo abana baba bigira ku rindi shuri ryegeranye n’iryabo.
Usibye ibyumba by’amashuri 11 byasambutse, hasakambutse n’inzu esheshatu z’abaturage mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save n’izindi umunani zo mu Murenge wa Ndora.
Abaturage basenyewe n’umuyaga babaye bacumbitse mu baturanyi kugira ngo ejo hazarebwe uko bafashwa.
Imwe mu mirenge yo mu Karere ka Gisagara ikunze kwibasirwa n’ikiza cy’umuyaga ku buryo hakenewe uburyo bwihariye bwo gusakara inzu.
Nta mvura yaherukaga kugwa mu Karere ka Gisagara kuko imaze iminsi yarabuze nubwo ari mu bihe byayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!