Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mugabo yagiye gucyura umugore we ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, yagera kwa sebukwe bakamumwima kuko ngo yajyanye uburakari bwinshi.
Umugore w’uwo mugabo ngo amaze igihe kirenga icyumweru yahukanye kubera amakimbirane yagiranye n’umugabo we. Gusa ngo urugo rwabo ntabwo ruzwi nk’ururangwamo amakimbirane.
Avuye kumucyura bakamumwima nibwo yafashe ihene eshatu n’inka ebyiri batunze arazitema, abaturanyi babibonye baratabaza, ahita atabwa muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo y’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ya Muganza.
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye IGIHE ko uwo mugabo akurikiranyweho icyaha giteganywa n’ingingo ya 190 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ku bw’inabi, ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo cyangwa uyatwara nabi ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu y’atari munsi 50.000 Frw ariko atarenze 100.000 Frw n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo gufata amatungo nabi cyangwa kuyatwara nabi byayaviriyemo gukomereka cyane cyangwa urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu.
Iyo ngingo kandi ishimangira ko, muntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’atari munsi ya 300.000 Frw ariko atarenze 500.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwatangaje ko raporo bufite ivuga ko uwo mugabo yashatse kwica Umugore we ari na byo byatumye yahukanira iwabo.






Ibitekerezo 0