Umurambo wa Jean Marie wabonetse kuri uyu wa 19 Werurwe 2015, mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo.
Amakuru aturuka muri uyu Mudugudu wa Murambi, avuga ko uyu musore watwaraga imodoka y’isoyete itera imiti yica udukoko yitwa Clean House ashobora kuba yarishwe n’abaturanyi be, bitewe n’uko bari bafitanye amakimbirane ndetse n’icyobo yakuwemo kikaba giherereye muri urwo rugo.
Umuturage utashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko amakimbirane nyakwigendera Jean Marie yari afitanye n’abaturanyi be yaterwaga n’uko yigeze gukubita abana babo avuga ko bakubagana.
Yagize ati “Jyewe, uriya mugore simushyira amakenga kuko birirwaga bashwana ku buryo hari n’ubwo yavuze ko azamuroga none umurambo ugaragaye mu cyobo cyabo”.
Uwo mugore ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Jan Marie, we arabihakana akavuga ko n’ubwo batumvikanaga nta kibazo bari bafitanye cyatuma amwica.
Ati “Barambeshyera rwose kuko n’ibibazo twari dufitanye bitari bikomeye cyane bitewe n’uko byanabaye mbere… Twapfaga ko yankubitiraga abana avuga ko bakubagana ariko rwose n’iby’urupfu rwe simbizi.”
Yakomeje agaragaza ko n’ubwo umurambo we wagaragaye mu gikari atuyemo na we byamutunguye kuko nta n’umunuko yumvaga uturuka muri icyo cyobo mu gihe ntana metero eshanu ziri hagati y’inzu ye na cyo.
Niyonsaba Pascal Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhango, yabwiye IGIHE ko nyuma kumenya urupfu rw’uyu musore bitinze kandi yarabuze kuwa mbere bahisemo guhera iperereza mu baturanyi be no mu bavandimwe be.
Yagize ati “Kuba umuntu yarabuze ku wa Mbere ku Kagari tukabimenya uyu munsi na byo ni ikibazo kuko n’umuvandimwe we yari kuza kubitumenyesha ariko ntabyo yakoze, ikindi urabona ko yari afitanye ibibazo n’abaturanyi be, ikindi noneho n’umurambo we bawusanze mu rugo rwabo kandi atarugendagamo.”
Icyakora sebera Claude, murumuna wa Nyakwigendera, we yemeza ko abaturanyi babo ari bo bamwishe, ndetse ko yamenyesheje ubuyobozi ko yabuze mukuru we.
Yagize ati “None se ko ari ho bamukuye kandi atarahagendaga twavuga ko ari ibiki? Ikindi murabona ko umwobo akuwemo uri mu gikari hagati y’inzu zabo ariko bagaragaza ko batumvaga umunuko wavagamo kandi icyobo kitari gitwikiriye.”
Yakomeje asaba ubuyobozi kumufasha kumenya abihishe inyuma y’urupfu rwa mukuru we gusa kandi bakabiryozwa.
Umurambo wa Jean Marie wari ufite ibikomere ku mutwe ndetse no ku bikuta iruhande rw’umwubo bivugwa ko wari kujyirwa ubwiherero hakaba hari amaraso bigatuma hakekwa ko mbere yo kujugunywamo hari ikintu yabanje gukubitwa mu mutwe.
Akana kari mu kigero cy’imyaka ine k’uwo mugore waketswe mu ba mbere, kavuze ko kabwiye nyina ko kabonye nyakwigendera ajugunywa mwobo ninjoro ariko nyina avuga ko ibyo atabizi.
Kugeza ubu Polisi ikomeje iperereza ihereye ku bantu batuye muri urwo rugo bose, ndetse na babiri mu bo bari basangiye mu kabari mbere y’uko aburirwa irengero.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO