00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisozi: Tagisi yacitse feri igonga inzu (Amafoto)

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 February 2015 saa 06:38
Yasuwe :

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace ikorera sosiyete RFTC yavaga ku Gisozi yerekeza mu Mujyi (Centre ville) yakoreye impanuka mu ikoni riri imbere y’urusengero rw’Abadivantisiti, bamwe mu bagenzi bari bayirimo barakomereka.
Nk’uko bitangazwa na Alphonse Nziryayo ushyiramo abagenzi akanishyuza (uzwi nka Komvuwayeri) muri iyo modoka, iyi modoka nta muvuduko ukabije yari ifite, ahubwo yabuze feri ubwo yajyaga gukuramo umugenzi, bituma igonga igikuta cy’inzu cyane ko hanamanuka (…)

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace ikorera sosiyete RFTC yavaga ku Gisozi yerekeza mu Mujyi (Centre ville) yakoreye impanuka mu ikoni riri imbere y’urusengero rw’Abadivantisiti, bamwe mu bagenzi bari bayirimo barakomereka.

Nk’uko bitangazwa na Alphonse Nziryayo ushyiramo abagenzi akanishyuza (uzwi nka Komvuwayeri) muri iyo modoka, iyi modoka nta muvuduko ukabije yari ifite, ahubwo yabuze feri ubwo yajyaga gukuramo umugenzi, bituma igonga igikuta cy’inzu cyane ko hanamanuka kandi ari mu ikoni.

Yagize ati “Umushoferi yashatse guhagarara ahitwa kuri Café ngo akuremo umugenzi imodoka yanga guhagarara akomeza ayihendehenda kugeza ubwo twaje kugonga aha.”

Impanuka yabereye mu ikoni riri hafi y'urusengero rw'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi

Uyu musore yakomeje avuga atibuka umubare w’abantu bari bari muri iyi modoka ariko agahamya ko bahagurutse kuri ULK afitemo abagenzi bagera kuri 12.

Nyuma y’iyi mpanuka Polisi n’imbangukiragutabara bahise bahagera ngo bakore ubutabazi abakomerekeye muri iyo mpanuka.

Abakomeretse bahise bahabwa ubutabazi

Gusa benshi mu bagenzi bari muri iyi modoka bakaba bashimye Imana nyuma y’uko nta n’umwe muri bo wapfuye uretse ko umushoferi yakomeretse bikomeye ku buryo hari n’abavuga ko ashobora kuhasiga ubuzima.

Iyi ibaye impanuka ya kabiri ibereye mu bice bya Gisozi muri uyu munsi, nyuma y’aho indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yacitse feri ikaruhukira mu mukingo, ariko na yo ikaba ntawe yahitanye.

Abenshi bakomeretse byoroheje ariko harimo n'indembe
Abari bari muri iyi modoka bemeza ko uwari uyitwaye yafashe feri bikanga
Umushoferi wari utwaye iyi modoka ni umwe mu bakomeretse bikomeye ku buryo bamwe banakeka ko yaba yapfuye
Abakomeretse benshi bavunitse amaguru ariko hari n'abakomneretse ku mutwe
Yavaga ku Gisozi yerekeza mu Mujyi (imbere y'ahahoze ETO Muhima)
Inzu yagonzwe nta muntu wari uyirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages