00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisozi: Umugore yasanzwe mu bwogero yapfuye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 December 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Umugore witwa Gasaro Zawadi wo mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo yasanzwe mu bwogero bw’aho yari atuye amanitse mu mugozi yapfuye.

Ahagana saa Saba z’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023,nibwo amakuru y’uko uyu mugore yashizemo umwuka yamenyekanye atanzwe n’umugabo we.

Abaturage babwiye BTN ko umugabo wa nyakwigendera ari we waje kubahuruza ababwira ko umugore we yapfuye yiyahuye.

Umugore umwe yagize ati “Umugabo yamanutse agera mu rugo hashize akanya ahageze aravuga ngo bamutabare, abantu bajyayo basanga amanitse mu mugozi yambaye umwenda bararana.”

Umukobwa wakoreraga akazi ko mu rugo uyu mugore we yagize ati “ Nari ndi mu rugo numva umuntu twari dufitanye gahunda arampamamagaye arambwira ngo nyokobuja yapfuye, icyo nifuza n’uko bajya kumusuzuma bakamenya icyamwishe.”

Yakomeje avuga ko yaganiraga na nyirabuja cyane kandi nta kintu yamuhishaga ndetse adakeka ko yashoboraga kwiyahura.

Gusa bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko uyu mubyeyi ashobora kuba yishwe ndetse bifuza ko inzego zibishinzwe zibikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Habumuremyi Egide, yavuze ko amakuru bafite ari ay’uko uyu mubyeyi yiyahuye.

Ati “ Icyo duhamya n’uko yapfuye yiyahuye ikindi n’uko nta makimbirane tuzi yari afitanye n’umugabo we twaba tuzi mu rwego rw’akagari, kumenya icyaba cyamwishe rero iperereza ryatangiye.”

Uyu mubyeyi wapfuye yasize umwana w’imyaka ibiri. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.

Ifoto igaragaza ku Gisozi, agace iri sanganya ryabereyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages