Umugabo witwa Donald Nshimyumukiza utuye murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo , yatawe muri yombi na polisi nyuma y’aho afashwe avugwaho kwiba abakomerekeye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace ikorera sosiyete RFTC yavaga ku Gisozi yerekeza mu Mujyi Rwagati ku ya 4 Mutarama.
Nshimyumukiza ufite abana babiri, usanzwe unakora akazi k’umutekano mu mudugudu w’Umurava, akagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi yafatanwe imashini ya mudasobwa igendana (Laptop) yari yibye bamwe mu bagenzi bari bamaze gukora impanuka.
Bamwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bitaga kuri izo nkomere, bavuze ko babonye Nshimyumukiza ari kugenda asaka abantu bari bicaye hasi bari gukorerwa ubutabazi bw’ibanze.
Mu kiganiro kigufi Nshimyukiza yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE ubwo yari amaze kwambikwa amapingu na polisi yahakanye icyaha ashinjwa.
Yagize ati “ Njye si nari ndi kwiba ahubwo numvaga babaza uwitwa Gasongo aho ari mbabaza niba hari icyo abibye kuko hari abo numvaga bavuga ko yabibye Laptop bahita bamfata bavuga ko turi kumwe”.
Nshimyumukiza yatawe muri yombi nyuma y’impanuka y’imodoka yari yacutse feri ikagonga inzu ivuye ku Gisozi yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Nubwo ntawe yahitanye hari abayikomerekeyemo. Uwo mugabo avugwaho kuba yaraciye urwaho abakomeretse batabarwa akabiba.



















TANGA IGITEKEREZO