Gatesi Jacqueline kuri ubu ushinzwe umutekano (Local Defence) mu Murenge wa Gitega, ubwo habaga umuhango wo gusoza icyunamo yatanze ubuhamya agaya ubugwari bwagizwe na Se mu gihe cya Jenoside, dore ko ngo yishe abamugabiye ndetse akanica abari baramubyariye abana muri batisimu.
Mu buhamya bwe Gatesi yagaragaje ubugwari bw’umubyeyi we n’uko yiyemeje gutandukana n’ibikorwa bibi by’uwamubyaye, uyu munsi akaba yarahagurukiye kubaka igihugu. Mu buhamya bwe yagaragaje uko Umubyeyi we yagiye mu bwicanyi akaba umwicanyi ukomeye ntagire n’isoni zo kwica abari baramuhaye inka bakanabyara abana be muri batisimu, kuburyo n’abaje kumuhungiraho iwe mu rugo bose yabavukije ubuzima.
Gashayija Faustin umwe mubacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Cyumweru tariki ya 14 Mata ubwo habaga umuhango wo kwibuka abishwe muri iyo Jenoside mu Murenge wa Gitega, yagaragaje ko ubuyobozi bwiza bwabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aribwo bwatumye hatabaho kwihorera.
Gashayija yagaragaje ko iyo u Rwanda rutagira Abayobozi beza nyuma ya Jenoside, hari kubaho ibikorwa byo kwihorera byari gutuma u Rwanda Ruzima burundu, yashimiye Imana ku bw’abayobozi beza yahaye Igihugu bagashobora kukizamura, bakunga Abanyarwanda.
Mu buhamya bwe yagaragaje ko mu Murenge wa Gitega ahahoze hazwi nko mu Cyahafi mbere ya Jenoside, ho ibikorwa byo kwica byatangiye bitinzeho gato kubera ubumwe bw’abari bahatuye babanje kwirinda kwishora mubikorwa by’ubwicanyi, ibyo bikaba byaranatumye hahungira abantu benshi bumvaga ako gace gafite amahoro.
Kubwo kwirunda abantu benshi nibyo byatumye hagwa abantu benshi kuva ku itariki ya 14 Mata 1994, ubwo ubwicanyi bwatangiraga muri ako gace.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega Nkurunziza Idrissa yagarutse kubufatanye buranga abaturage b’Umurenge ko ubu bahagurukiye kongera kwiyubaka no guharanira kwigira, hakaba harashyizweho ikigega mu Murenge cyo gufasha abacitse ku icumu kirimo amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri.
Muri iki gikorwa kandi hashimiwe Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ku bw’amazu akomeje kubakirwa abaciste ku icumu, ndetse hashimwa n’abantu bagize uruhare mu gukiza Abatutsi bahigwaga.
Serugendo Jean de Dieu Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge


















TANGA IGITEKEREZO