00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Hatangiye umukwabu wo gufata abazunguzayi b’inyama mbisi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 October 2023 saa 11:27
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega n’inzego z’umutekano muri aka gace zatangiye umukwabu wo gufata abazunguzayi b’inyama mbisi no guca ubu bucuruzi bushyashya.

Iyo utembereye mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega ahegereye ibagiro rya Nyabugogo uhura n’abantu bacuruza inyama mbisi mu muhanda.

Nyuma y’uko bigaragaye ko ubu buzunguzayi bw’inyama mbisi muri Gitega no mu nkengero z’uyu murenge bumaze gufata indi ntera, ubuyobozi bwafashe ingamba zo kuburwanya bwivuye inyuma aho buri kugenda bufata izo nyama bukaganiriza abazicuruza bubumvisha ko ubu bucuruzi butemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yabwiye IGIHE ko bari gukora uko bashoboye kose kugira ngo bace ubu bucuruzi bw’inyama mbisi muri aka gace.

Ati “Ntabwo byoroshye ariko turi kugerageza kubirwanya kuko inyama zigomba kugira aho zicururizwa.”

Yabwiye IGIHE ko bamaze gufata inyama nyinshi zacuruzwaga muri aka gace ndetse bakaganiriza n’abazicururiza mu mihanda ku buryo bizeye ko ubu bucuruzi bugiye gucika burundu.

Umwe mu baturage bo muri aka gace witwa Twagirimana Jean Marie Vianney na we yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi budasanzwe.

Ati “Byari biteye ikibazo ariko uzi kubona umuntu ari kuzunguza inyama kandi azicururiza mu mashashi bitazwi aho zaturutse."

Uwamariya Chantal we yavuze ko kuba ubu bucuruzi bwatangiye gukumirwa bagiye guhumeka kuko benshi muri bo bazibwagwa zikajya gucuruzwa muri ubwo buryo.

Ati “Hari ubwo bamaraga nko kukubagira inka ukumva barakubwiye ngo inyama zo munda bazibye rimwe na rimwe ngo nta rura cyangwa igifu ukibaza ababyibye ntubamenye.”

Yongeyeho ko basanze hari abakozi bakora muri iri bagiro bajya biba inyama bakajya kuzigurisha hanze yaryo ku buryo bizeye ko ubwo inzego zahaguruiye ikibazo cy’abazunguza inyama hanze n’ubu bujura bwagaragaraga muri iri bagiro bugiye gucika burundu.

Hari aho inyama zidandarizwa mu mihanda
Abakora ubu bucuruzi ntacyo bikanga
Hari abacuruza inyama mu mayira bazishyize mu masashi
Zimwe mu nyama zicururizwa mu nzira, ubuyobozi bw'Umurenge wa Gitega bwafashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages