00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitega: Inzu ikekwaho kubamo amagini yongeye gushya

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 March 2015 saa 12:27
Yasuwe :

Inzu y’uwitwa Niyoyita Husein iherereye mu mu Kagari ka Kinyange, mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge yavugwagamo amagini atuma ibikoresho byo mu rugo byiyimurira mu baturanyi yongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa gatanu abaturage bayizimya itarakongoka.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa mbiri n’igice z’igitondo nyuma y’uko ku wa Gatatu nabwo yafashwe n’inkongi nabwo abaturage bakayizimya.

Abapolisi bahise batabara vuba bafasha abaturage kuyizimya

Abaturage bavuga ko bazimije iyi nzu hamaze gushya umufariso (matelas) intebe n’imyenda mike byari mu cyumba . Bavuga ko batunguwe n’uburyo iyi nzu yahiye nta muntu n’umwe uyirimo.

Ibyo bituma bashimangira ko yibasiwe n’amagini cyangwa amadayimoni kuko n’ejo kuwa Kane isafuriya yo kwa Niyoyita yari irimo ibiryo iteretse ku mbabura yongeye ikaguruka ikiyimurira mu rugo rw’abaturanyi be.

Nyir'inzu, Niyoyita Hussein n'umuhungu we baguye mu kantu

Habimana Bosco utuye mu Mudugudu w’Umucyo biri kuberamo yagize ati “ Twe tumaze kumirwa pe! Kuko nk’ubu dushidutse ibiti byo ku mabati birigushya, inzu icumba umwotsi mwishi cyane; nibwo twahise tuza kuyizimya, kandi igitangaje n’uko yahiye nta muntu n’umwe uyirimo”.

Umugore utashatse ko izina rye ritangazwa , nawe ashimangira ko hari ibintu bifite ingufu zidasanzwe byibasiye urwo rugo.

Yagize ati “ None se ko ihiye nta muntu n’umwe uyirimo, wavuga ko bigenze bite ko ari nanjye weretse umukozi uhakora ko inzu yabo itangiye gucumba umwotsi mbere y’uko dutabaza abantu kugira ngo tuyizimye! ”.

Imodoka ya polisi izimya inkongi yahageze nyuma y’iminota mike abaturage batuye muri aka gace batangiye kuyizimya.

Urujijo ruracyari rwinshi mu baturage batuye muri Kagari ka Kinyange, bo bemeza ko ibiri kugaragara kwa Niyoyita ari amarozi nubwo ubuyobozi bwo bubihakana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages