00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitega : Inzu yavugwagamo amagini yafashwe n’inkongi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 March 2015 saa 06:12
Yasuwe :

Inzu y’uwitwa Niyoyita Husein iherereye mu mu Kagari ka Kinyange, mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge yavugwagamo amagini atuma ibikoresho byo mu rugo byiyimurira mu baturanyi yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa saba zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe ariko bayizimya itarakongoka.

Abaturage bavuga ko bazimije iyo nzu hamaze gushya irido n’igice cy’akabati kari mu ruganiriro.

Yazimijwe hamaze gushya irido n'igice cy'akabati kari mu ruganiriro

Umusore ucumbitse mu gikari cya Niyoyita Hussein utashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko nawe yatunguwe cyane n’uburyo iyi nzu yafashwe n’inkongi nyuma y’uko hashize iminsi itari mike yibasiwe n’amabuye n’ibindi bintu bitandukanye bamwe bemeza badashidikanya ko biterwa n’amagini.

Ati “ Njye nshidutse gusa bambwira ngo inzu iri gushya nze nsohore ibintu byanjye nibwo mpise nza niruka kugira ngo ngire ibyo nkuramobitarashya, rwose najye sinzi ikiri kubitera pe!”.

Abaturage bafasha abo mu rugo rwa Niyoyita Hussein gusohora ibyari mu nzu

Yakomeje avuga ko yari yanabwiye umukozi ukora kwa Niyoyita anamusaba gukura ibintu bye mu nzu ariko akaba atabikurikije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega Nkurunziza Idrissa, we yasabye abaturage kutiranya iyi nkongi n’amagini cyangwa se amashitani kuko icyayiteye kitaramenyekana.

Ati “ Si ubwa Mbere inzu ishya, ahubwo ni ukureba icyateye iyi nkongi , kandi iyi nkongi ishobora kuba yatewe wenda n’uwacanye ikibiriti cyangwa se igaterwa n’umuriro usanzwe , rero nibyo tugiye gukurikirana tumenye ikibyihishe inyuma”.

Yahakanye ibiri kuvugwa n’abaturage batandukanye ko ibintu byose biri kuba kwa Niyoyita biri gukorwa kuko umukobwa we yabenze Umutanzaniya bakundanaga mu gihe yari yaramurihiye amashuri .

Bihutiye gusohora imifariso izwiho gutiza umurindi inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .