00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitega : Umusore w’imyaka 36 yari yivuganwe n’umukobwa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 13 May 2013 saa 08:56
Yasuwe :

Umugore ukora umwuga w’uburaya aherutse gukubita umusore Imbabura mu mutwe, bapfa gufuha.
Ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2013, umusore uri mu kigero cy’imyaka 36 yahuye n’uruva gusenya ubwo yari atahutse mu gitondo cya kare ageze ku iduka ahasanga umukobwa, mu gihe bari kuganira haba hadutse undi mukobwa wari kumwe n’uwo musore mbere.
Uwo wa mbere yababajwe no kubona uwo musore wari umaze kumugurira inzoga, ari kuvugana n’undi mukobwa atangira gufuha bahita batongana. (…)

Umugore ukora umwuga w’uburaya aherutse gukubita umusore Imbabura mu mutwe, bapfa gufuha.

Ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2013, umusore uri mu kigero cy’imyaka 36 yahuye n’uruva gusenya ubwo yari atahutse mu gitondo cya kare ageze ku iduka ahasanga umukobwa, mu gihe bari kuganira haba hadutse undi mukobwa wari kumwe n’uwo musore mbere.

Uwo wa mbere yababajwe no kubona uwo musore wari umaze kumugurira inzoga, ari kuvugana n’undi mukobwa atangira gufuha bahita batongana.

Abaturage bari aho batangarije IGIHE ko uwo mukobwa wafushye yakubise imbabura mu mutwe uwo musore, maze uwo musore nawe ayimukubita mu mutwe.

Umusore yavuye amaraso menshi cyane anagwa igihumure, umukobwa nawe arakomereka bidakabije.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga zabajyanye kwa muganga, gusa abaturage bavuga ko ibyo bidatangaje kuko bikunze kuba mu Murenge wa Gitega, ku buryo abahatuye bose bamenyereye urugomo rw’indaya.

Mu mujyi wa Kigali hari uduce tuzwiho amakimbirane akomeretsa n’urugomo rw’indaya, ahashyirwa mu majwi ni Kamenge, Biryogo, Matimba, Sodoma no mu Migina.

Peter amaze gukubitwa, aha yarimo yiyuhagira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages