Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, guhera ku munsi w’ejo hashize tariki ya 4 Werurwe 2014, ari mu maboko y’ubutabera akekwaho icyaha cyo kwigwizaho imitungo.
Itangazo dukesha Urwego rw’Umuvunyi ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2014, ritangaza ko Habyarimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu afungiye kuri Station ya Polisi ya Kicukiro, aho akurikiranweho icyaha cyo kwigizaho umutungo. Muramu we Nkuriyingoma Jean Bosco, we ngo akekwaho kuba icyitso ku cyaha cyo kwigizaho umutungo Habyarimana akekwaho. Itangazo ry’Urwego rw’Umuvunyi rikomeza rivuga ko Nkuriyingoma Jean Bosco we afungiye kuri Polisi ya Musanze.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu Habyarimana Emmanuel yafashwe ku munsi w’ejo hashize ku wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2014, akabanza gufungirwa kuri Polisi ya Musanze, nyuma aza kwimurirwa kuri Station ya Polisi ya Kicukiro. Uku kwigizaho umutungo akekwaho bivugwa ko byaba bikomoka ku kuba uyu munyamabanga nshingwabikorwa n’ubundi yaba asanzwe afite imitungo myinshi irimo uruganda rwenga rw’inzoga ruri Nyamutera ndetse akanagira uruganda ruciriritse rutunganya ibitabo n’izindi nyandiko.
Turacyakurikirana amakuru arambuye arebana n’iyi nkuru kuko ubugenzacyaha bugitunganya dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa atawe muri yombi, nyuma y’uko umwaka ushize uw’Akarere ka Nyamasheke na we yari yatawe muri yombi akurikiranweho gushaka guha ruswa umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ashaka guhishira umutungo, ariko urukiko rukaza kumugira umwere akarekurwa.



















TANGA IGITEKEREZO