Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke ari mu buroko akekwaho gutanga ruswa. Urwego rw’Umuvunyi rumaze gutungirwa agatoki ko uwatawe muri yombi yigwijeho imitungo indi akayandika ku bandi bantu ntayigaragaze nk’uko amategeko abisaba, mu kubikurikirana yahisemo gutanga ruswa kugira ngo byoroshywe. Polisi yamuguye gitumo amaze gutanga ibihumbi magana inani muri Miliyoni imwe n’igice yifuzaga guha umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, ku wa 30 Nyakanga 2013 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ubwo yashakaga guha ruswa umukozi w’Urwego rw’umuvunyi, mu rwego rwo gushaka ko hahishirwa dosiye yari akurikiranyweho yo kutagaraza umutungo wose ku Rwego rw’Umuvunyi ndetse bivugwa ko hari iyo yanditse ku bandi bantu.
Nkurunziza Jean Pierre, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi akaba n’Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru, mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 02 Kanama 2013, yatangaje ko Ndagijimana Jean Pierre yatawe muri yombi ubwo yagubwaga gituma ashaka guha ruswa umwe mu bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi wakurikiranaga dosiye ye.
Nkurunziza yagize ati “Ndagijimana Jean Pierre yatangaga ruswa mu rwego rwo gushaka ko abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi boroshya dosiye yari akurikiranyweho. Harimo kwigizaho imitungo no kwandika imwe mu mitungo ye ku bandi bantu. Yashaka gutanga ruswa ya 1.500.000 ariko yari yazanye 800.000. Yabwiye uwo mukozi ko andi 200.000 yari buyazane nimugoroba, noneho 500.000 asigaye akazayamuha dosiye iburijwemo burundu. Byatangiye ubwo abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bari bagiye i Nyamasheke gukurikirana ikibazo cyavugwaga kuri Ndagijimana. Nyuma bahanye gahunda yo kuza i Kigali kugira yumve icyo ashaka kumubwira, ariko Polisi yari yabimenye imugwagitumo.”
Nkurunziza Jean Pierre yakomeje atangaza ko Ndagijimana yari yasabye umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ko dosiye ye yaburizwamo ntizajyanwe mu rukiko, ariko umutimanama w’umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi wanga ko abihishira. Avuga ko dosiye nk’iyo ari iya mbere igaragajwe n’Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, ashima imyitwarire myiza y’uwo mukozi imbere y’ikibazo gishaka kumugusha mu mutego, ndetse anashimira abaturage babafashije kubona amakuru.
Urwego rw’Umuvunyi rukaba rushishikariza abantu bafite amakuru ku bayobozi bagomba kugaragaza imitungo yabo ku Rwego rw’Umuvunyi ariko bakayihisha kujya babatungira agatoki. Mu gutunga agatoki ahakekwa ruswa hakoreshwa nomero ya telefoni 0788429202, ruswa ishingiye ku gitsina wahamagara 0788432516, na ho ibirebana no kugaragaza umutungo ku rwego rw’umuvunyi ni 199 cyangwa 0788305882.



















TANGA IGITEKEREZO