Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, yandikiye Umuyobozi w’Akarere na Njyanama abasaba kwemererwa guhagarika imirimo yari ashinzwe muri ako karere. Uwimana Jean Pierre, asezera kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwimana yavuze ko yanditse asaba kwemererwa guhagarika akazi kubera impamvu ze bwite. Yagize ati “Nahagaritse akazi by’agateganyo ku mpamvu zanjye bwite, hari ibintu byanjye ngiye gukora.”
Uwimana yavuze ko ibyo abantu bashobora kuvuga kuri uku guhagarika imirimo ye ari ibyabo, kuko ngo we hari ibyo agiye gutunganya.
Ku bavuga ko ukwegura kwe bishobora kuba byatewe n’ubwumvikane buke buvugwa hagati ye n’umuyobozi bw’akarere, yavuze ko nta kunanizwa kuri hagati ye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge.
Mukasonga Solange, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yakiriye ibaruwa isaba ko Uwimana yahagarika imirimo ye. Yagize ati “ni byo, yanditse asaba guhagarika akazi, ibaruwa twayibonye, yeguye ku mpamvu ze.”
Nubwo impamvu zombi zitarimo gutangaza icyateye iri hagarika ry’akazi, hari bamwe bavuga ko, nk’uko amakuru atugeraho abivuga, uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yabangamiraga imisohorere y’amafaranga mu karere itaboneye.
Kuba atifuzaga ko umutungo w’akarere wasohorwa uko buri wese abyifuza, ayo makuru avuga ko byatumye atangira kugirana amakimbirane bucece n’abamukuriye mu kazi, aho kugira ngo habeho guhangana ndetse bishobora kuba byazamugusha mu ikosa, we ahitamo gusezera ku kazi.
Ku rundi ruhande ariko, uko gushyira ingufu mu kwanga kurekura umutungo w’akarere ku buryo butanoze, kuko biri mu nshingano ze kandi akaba ari na we ubibazwa, ngo byatumye atangira kurebwa nabi n’inzego zitandukanye zishobora kumufatira icyemezo, akaba yahisemo gukuramo ake karenge.
Uwimana yanditse iyi baruwa yo gusaba guhagarika akazi tariki ya 6 Nzeri 2013, ayishyikiriza ubuyobozi bw’akarere tariki ya 9 Nzeri 2013. Gusa mu gihe agitegereje ko ubusabe bwe bwemerwa, aracyakora aka kazi by’agateganyo.



















TANGA IGITEKEREZO