00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Gitifu w’Akarere uherutse kurekurwa n’urukiko yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2017 saa 10:10
Yasuwe :

Kansiime James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa 27 Kamena 2017, nyuma y’iminsi ine arekuwe n’urukiko aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko Kansiime James yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ku mugoroba w’uyu munsi avuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.

James Kansiime, yatawe muri yombi kuwa 7 Kamena 2017, akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu itangwa ry’amasoko yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi no kunyereza umutungo wa Leta.

Abandi bakozi b’akarere bari bafashwe bashinjwa ibyaha birimo ubufatanyaha mu kunyereza umutungo wa leta ni Murenzi Augustin, Ushinzwe ibidukikije; Ntawiniga Michel ushinzwe kwita no gusana imihanda; Ntirenganya Epimaque ushinzwe amashanyarazi na Uwamahoro Janvier ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Karere.

Ku itariki 22 Kamena bagejejwe imbere y’urukiko bahakana ibyaha bashinjwa, bucyeye urukiko rutegeka ko bose bafungurwa kuko ibimenyetso bibashinja byatanzwe bidahagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yirinze kugira ibisobanuro atanga avuga ko ibaruwa y’ubwegure bwa Kansiime itaramugeraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke, James Kansiime uherutse kurekurwa n'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages