Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Nyakabanda bibumbiye muri Koperative ikora isuku yitwa (KOPIK) baravuga ko babangamiwe cyane n’isesagurwa ry’umutungo wabo rikorwa na komite nyobozi yabo.
Aba bajyanama b’ubuzima bashinze koperative ikora isuku mu rwego rwo kwiteza imbere bayita KOPIK; kuri ubu bakomeje kugaragaza imbogamizi z’uko batamenya uburyo komite nyobozi ya koperative ikoresha umutungo wabo; ngo babona hagurwa ibintu, hanyuma mu nyandiko hakandikwa amafaranga menshi ndetse ikanakoresha imigabane shingiro yabo nabi kuko kuva bayishinga nta cyo iyo migabane yari yabamarira.
Bamwe mu banyamuryango baganiriye na IGIHE, bagaragaza ko ibi bibazo byose biterwa n’umuyobozi wa KOPIK witwa Nasabwe Victoire kuko ngo amaze kubahombya ku buryo bugararaga dore ko ngo yigwizaho imitungo yabo abinyujije mu nyandiko.
Ikintu cya mbere aba bajyanama bashinja umuyobozi wabo ni igurwa ry’icyuma gifotora impapuro (photocopieuse) yashyize (Nasabwe) ku biciro bihanitse akababeshya ko yayiguze ibihumbi 900 mu gihe biba bigaragarira buri wese ko idahwanye n’ibiciro yanditse.
Bakomeza bavuga ko uyu muyobozi yababeshye ko Minisiteri y’Ubuzima yategetse koperative zose z’ubuzima zo mu Mujyi wa Kigali kuzakora imishinga y’ubworozi ku buryo yaje kujya kugura isambu I Muhanga ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda atabimenyesheje abanyamuryango. Ngo bibaza icyo iyo sambu izabamarira dore ko hafi ya bose bibera i Kigali.
Umwe mu bajyanama uri no mu nama ngenzunzi ya KOPIK utarashatse ko izina rye ritangazwa, ati “Yaguze fotokopiyeze avuga ko yayiguze amafaranga ibihumbi 900 kandi bizwi ko ziba zigura ibihumbi 300 cyangwa ibihumbi wenda 500 […] yatubeshye ko Minisiteri y’Ubuzima yategetse koporative z’abajyanama bo mu mujyi gukora imishinga y’ubworozi twemeranya ko tuzashakisha isambu ihendutse ariko yaje kujya kuyigura i Gitarama ntawe abibwiye”.
Justin nk’umwe mu babikurikiraniye hafi, avuga ko uyu muyobozi yanyereje amafaranga y’abanyamuryango guhera mu mwaka wa 2012 ndetse akaba abifashwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda dore ko baherutse no kumukuraho we amusubizaho.
Yagize ati “Mu 2012 twemeje ko dufunguza ‘compte bloque’ amafaranga yose akajya ajyaho, nyuma hakozwe igenzura basanze nta mafaranga na make, ariko iyo tumubajije atubwira ko azatubwira icyo yayakoresheje kandi yarabikoze ntawe agishije inama”.
Ngo Nasabwe akingirwa ikibaba n’umuyobozi w’umurenge; “[…] none se ko ejo bundi twamukuyeho agahita amusubizaho avuga ko twamukuyeho mu buryo bunyuranije n’amategeko?”.
Yakomeje avuga ko uretse ibyo, iyi koperative yari ifite imodoka itwara imyanda yo mu bwoko bwa Dina ariko bakaba barabuze irengero ryayo ku buryo uwo bayibajije wese abatera utwatsi.
Nasabwe Victoire, Umuyobozi wa KOPIK, we ntiyemeranya n’abanyamuryango, ngo kuko ibyo akora byose aba abifitiye inyandiko.
“Ibyo tugura byose tuba tubifitiye inyandiko kandi nta kintu nkora tutakivuganye na njyanama ndetse na ngenzuzi ikaza kugenzura, naho ibya fotokopiyeze n’ubwo bavuga gutyo, yo ni nziza … kandi twayiguze twabyemeranije tuvuga ko izajya ibyazwa umusaruro kandi idufasha gufotora impapuro dukoresha”.
Ku bijyanye n’isambu, Nasabwe avuga ko yayiguze babizi kandi bari batoye akanama kazajya kuyishakisha, ndetse ngo n’inama njyanama yari ibizi.
Gusa avuga ko abamurega ibyo ari abari mu gatsiko k’umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama, akababazwa n’uko abateranya kandi yari akwiriye kubahuza.
Vumiliya Marceline ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Nyakabanda ushinjwa n’umuyobozi wa (KOPIK) kumwangisha abajyanama abereye umuyobozi, we ahakana ko nta gatsiko agira ahubwo akavuga ko impamvu abajyanama batifuza umuyobozi wabo ari ukubera uburyo akoresha umutungo wabo nabi.
“Njye bitewe n’akazi nshinzwe, ni cyo gituma avuga ko ndi ikibazo, abanyamuryango bamushinja kubibira imitungo […]”
Yakomeje avuga ko nyuma y’aho agaragarije ko imicungire ya koperative ikoreshwa nabi, ngo nawe yabaye ikibazo yewe no ku muyobozi w’uwo murenge.
Yagize ati “Maze kugaragariza abajyanama b’ubuzima ko nta konte bloque’ ikibaho mu gihe bari bazi ko bayifite, nkaba no mu bari mu matora ubwo abanyamuryango bitoreraga abaseseri babo bakishyiriraho indi komite nshya kubera kwanga isesagurwa ry’umurungo wabo, ibi byatumye we n’umuyobozi w’umurenge banyishyiramo cyane kandi ari ko kazi nshinzwe”.
Kamugwiza ushizwe imibereho myiza y’abaturege mu Murenge wa Nyakabanda akaba n’Umuyobozi wa komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa bya koperative muri uyu murenge, na we yabwiye IGIHE ko nyuma y’ aho komite yabo igaragaje ko imitungo ya KOPIK ikoreshwa nabi, ngo yahise afatwa ukundi n’umuyobozi we (Gitifu w’Umurenge) kuko yahise atangira kumutangaho raporo zitandukanye kandi z’ibinyoma mu Karere ka Nyarugenge.
Yagize ati “Twakoze inama nyuma y’uko abajyanama b’ubuzima bari bagaragaje ko badashaka umuyobozi kubera uburiganya akora, ariko ubuyobozi bwaje kutubwira ko ari amakosa bumusubizaho bwemeza ko hazakorwa indi nama tariki 19 Ukwakira mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo biri mu banyamuryango, ariko nibyo rwose twasanze akoresha umutungo nabi”.
Kamugwiza nawe akaba yemeza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge atonesha bamwe mu bakozi ndetse ko yivanga cyane mu bya koperative y’abajyanama b’ubuzima.
Umunyambabanga w’Umurenge wa Nyakabanda Mutarugera Dieudonne’ we ntiyashatse kuvuga byinshi ubwo umunyamakuru wa IGIHE yamubazaga kuri ibi bibazo.
Ku nshuro ya mbere ubwo umunyamakuru yamusangaga ku Murenge wa Nyakabanda akaba yaramubwiye ko akwiye gutegereza imyanzuro y’inama izava mu Karere ka Nyarugenge nyuma y’iminsi 9.
Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bafashwa baterwa inkunga 100% na Minisiteri y’Ubuzima ikabategeka ko 30% bayagabana ndetse 70% bakayabyaza inyungu mu bikorwa bya koperative; gusa aba bo mu Nyakabanda bavuga ko kuva mu 2012 aya mafaranga 70% batazi icyo akoreshwa.
Muri uyu murenge hari abajyanama b’ubuzima 108, ariko bitewe n’uko hari abagiye bimuka ubu habarurwa abajyanama b’ubuzima 81 ndetse nabo bakaba bari kugenda bagabanuka kuko hari n’imidugudu itabagira.



















TANGA IGITEKEREZO