00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitifu wa Kayumbu afungiwe kunyereza amafaranga ya VUP

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 18 February 2015 saa 11:10
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi , Egide Mazimpaka, ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Runda kuva ku mugoroba wo ku wa 17 Gashyantare 2014, akurikiranyweho kunyereza amafaranga yagenewe abatishoboye muri gahunda ya VUP.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ Amajyepfo Chief Supt. Hubert Gashagaza, yahamirije IGIHE ko Gitifu Mazimpaka, Xavier ushinzwe inguzanyo muri koperative umurenge SACCO ya Ngamba n’ umuhuzabikorwa wa VUP bakekwaho ubufatanyacyaha mu inyerezwa ry’ amafaranga yagenewe abatishoboye muri gahunda ya VUP.

Chief Supt. Gashagaza yagize ati “twabafashe kandi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Runda.”

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ Amajyepfo Chief Supt. Hubert Gashagaza,

Yakomeje avuga ko bafashwe bari bakiri mu kazi, hakaba harimo gukorwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

Aba bombi baramutse bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo bahanwa hakurikijwe ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu
Rwanda.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku 10, n’ihazabu ingana n’agaciro k’amafaranga banyereje ukubye inshuro kuva
kuri 2 kugeza kuri 5.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages