Ruzima yafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Werurwe 2017, ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabitangarije IGIHE.
Ati “Nibyo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwaka indonke. Kuri ubu ari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeje.”
Ku bijyanye n’umuntu yakaga ruswa ndetse n’umubare w’amafaranga yamusabaga SP Hitayezu yatangaje ko amakuru yabyo agikusanywa, byose bizashyirwa hanze iperereza ryarangiye.
Ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko “ Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatse.”



















TANGA IGITEKEREZO