Iri ni Iserukiramuco ry’Umuziki n’Imikino ya Basketball ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball.
Rt Lt Gen Roméo Dallaire washinze Institute for Children Peace and Security, azatanga ikiganiro ku rubyiruko rusaga 2000 rwo hirya no hino mu gihugu ruzitabira igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.
Dallaire yamenye ko mu Rwanda hategurwa Jenoside abimenyesha abamukuriye muri Loni, ayisaba ko abari bashinzwe kubungabunga amahoro bahagarika abakoraga Jenoside, aho kumusubiza Loni yahisemo guhungisha ingabo zayo.
Ikigo cya Dallaire yashinze cyahoze kizwi ku izina rya Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative [yashinze mu 2007], ubu cyabaye Ikigo cya Afurika gishinzwe guteza imbere Abana, Amahoro n’Umutekano cyashinzwe kugira ngo kibe icyerekezo cya Afurika cyo kurengera abana no gukumira ikoreshwa ry’abana mu ntambara.
Iki kigo kandi gifite ubufatanye n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu gukumira abana ko bajya mu gisirikare.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyemeje amahame ya Vancouver yo mu 2017, ashyira imbere kandi akanashyira mu bikorwa uburyo bwo kurengera abana harimo no kubarinda kujya mu gisirikare.
Igikorwa Dallaire yatumiwemo i Kigali giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Kamena 2023, cyizitabirwa n’abari hagati y’imyaka 15 na 18, cyateguwe na Dani Reiss.
Muri iki gikorwa urubyiruko ruzacyitabira ruzahabwa ibiganiro n’abantu batandukanye bubatse ibigwi barimo Rt Lt Gen Roméo Dallaire na Masai Ujiri, Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika, NBA.
Muri GOA Festival hazabamo ibikorwa bitandukanye birimo gufungura ibibuga bibiri bya Basketball harimo igiherereye i Rwamagana ndetse na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, imikino itandukanye n’ibitaramo bizitabirwa n’ibyamamare mu muziki nka Diamond Platnumz, Intore Massamba, Davido, Tiwa Savage, Bruce Melodie n’umubyinnyi Sherrie Silver.
Umuryango wa Giants of Africa wa Masai Ujiri watangiye mu 2003, icyo gihe wakoreraga muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo uyu mugabo yafunguraga imipaka atangira kugeza ibikorwa byawo no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Giants of Africa yashyizweho hagamijwe guteza imbere Basketball mu Banyafurika bakiri bato. Yawutekerejeho nyuma yo kubona ko badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye bitewe n’uko batagera ku bikorwaremezo bituma berekana impano bifitemo.
Indi nkuru wasoma: Giants of Africa Festival irakomanga: Icyumweru cy’impurirane y’ibirori bya Basketball na muzika



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!