Warriors y’abasore nka Kevin Durant, Draymond Green, Stephen Curry, Klay Thompson n’abandi, yakatishije itike kuri uyu wa Kabiri mu rukerera nyuma yo gutsinda Houston Rockets ku manota 101-92 mu mukino wa karindwi.

Houston Rockets yashakaga kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere kuva mu 1995, niyo yatangiye neza umukino ibifashijwemo na James Harden, Clint Capela na Eric Gordon irangiza agace ka mbere iyoboye n’amanota 24-19, aka kabiri igatsinda ku manota 30-24.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, Golden State Warriors yaje yariye karungu itsinda uduce tubiri twa nyuma irusha cyane Rockets, aka gatatu ku manota 33-15 n’aka kane ku manota 25 kuri 23 bituma umukino wose urangira ifite amanota 101-92.

Iyi kipe izongera ihurire na Cleveland Cavaliers ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Muri izo nshuro eshatu, Warriors yegukanye igikombe kabiri (2015 na 2017), uyu mwaka ikaba ifite akazi gakomeye imbere y’abasore nka LeBron James, Kevin Love, George Hill na bagenzi babo.

Aya makipe yombi azatangira guhangana atanguranwa gutsinda imikino ine tariki 31 Gicurasi na tariki 3 Kamena Warriors yakira ibiri ya mbere noneho ku itariki 6 Kamena na tariki 8 Kamena Cavaliers yakire ibiri ya nyuma.

Iyi mikino ine nirangira nta kipe iyitsinze yose, hazatangira kwitabazwa indi ya kamarampaka, Warriors yakire uwa gatanu tariki 11 Kamena, nibiba ngombwa Cavaliers yakire uwa gatandatu tariki 14 uwa nyuma ube tariki 17 Kamena ku kibuga cya Warriors.

Stephen Curry agiye kongera gukina umukino wa nyuma wa NBA ahanganye na Cleveland Cavaliers
Stephen Curry agiye kongera gukina umukino wa nyuma wa NBA ahanganye na Cleveland Cavaliers