Umunyarwanda witwa Musafiri Olivier w’imyaka 18 utuye mu mujyi wa Gisenyi, yafashwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo, akubitwa bikomeye aho yabwirwaga ko aturutse mu mutwe wa M23.
Amakuru agera ku kinyamakuru IGIHE ava mu muryango wa Musafiri bavuga ko basanzwe batuye mu mujyi wa Gisenyi, batubwiye ko muri iki gitondo, umwana wabo usanzwe yiga mu mashuri yisumbuye muri uyu mujyi, ariko akaba acuruza amakarita ya telefoni mu gihe cy’ibiruhuko, yagiye muri Congo gukina na bagenzi be dore ko ngo asanzwe afiteyo abandi bana b’inshuti ze, ariko akaba atarenze metero nke ukiva ku mupaka w’u Rwanda atarafatwa.
Umwe mu babyeyi b’uyu mwana yagize ati «Umwana wacu yafashwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo, baramukubita bikomeye, aho bamukandagiraga mu mbavu, ndetse bamukubita n’inkoni nyinshi. Twagerageje kujya ku musaba tubabwira ko ari umwana wacu ariko, batubwira ko bamufashe agiye muri M23. Batwatse amadolari 50, none ubu duhise tuyanga, ubu tugiye gushaka uko tumujyana kwa muganga kuko yakomeretse bikomeye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, yatangarije IGIHE ko yari ataramenya aya makuru, kuko yari mu nama ariko akaba ahora asaba abanyarwanda berekeza mu mujyi wa Goma ko bagabanya ingendo zerekezayo, kuko ibyo baba bashaka muri Congo akenshi usanga no mu Rwanda bihari.



















TANGA IGITEKEREZO