00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Umupaka w’u Rwanda na RDC wongeye gukora amasaha 24 kuri 24

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 17 February 2016 saa 02:51
Yasuwe :

Imyaka yari ibaye itatu umupaka wa Goma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ukora gusa amasaha 12 ku munsi, bikaba byabangamiraga abaturage bo muri ibi bihugu byombi kuko binubiraga ko ubuhahirane n’imigenderanire byabo bitari bimeze neza.

Hari benshi babibonamo ukwigaragaza kw’ingaruka nziza za CHAN 2016. Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yategekaga ko umupaka uhuza Umujyi wa Goma n’u Rwanda wongera gukora amasaha 24 kuri 24.

Ni nyuma yo kumara igihe kinini icyo gihugu cyarafashe icyemezo cy’uko ufungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku.

Paluku yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’aho abacuruzi ndetse n’abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baje mu Rwanda gushyigikira ikipe yabo y’igihugu y’umupira w’amaguru mu irushanwa rya CHAN, binubiraga amasaha make uwo mupaka ukora.

Aganira na Radio Okapi, Paluku yagize ati ‘‘Inkuru nziza Perezida wa Repubulika amaze gutangaza ubwo igikombe cya CHAN cyatemberezwaga i Goma, ni ukongera gufungura umupaka hagati ya Goma n’u Rwanda amasaha 24/24.’’

Ibyo byatangajwe ubwo abakinnyi b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, berekaga abatuage bo mu Mujyi wa Goma igikombe cya CHAN baherutse kwegukana mu Rwanda.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yakomeje asobanura ko ukongera gufungura uwo mupaka amasaha yose y’umunsi, ari ugushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje agira ati ‘‘Mu rwego rwo gushimira abana ba Kivu y’Amajyaruguru bashyigikiye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Umukuru w’igihugu ntabwo yatindiganyije kuvuga ko igihe kigeze kugira ngo ibihe byo kwishishanya byari hagati yacu n’u Rwanda byarangiye.’’

Yongeye agira ati ‘‘Kugira ngo abantu bisanzure mu kwinjira mu Rwanda, ndetse no kuza muri Congo,[…]twese hamwe abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigari, dushobora kwereka Isi yose ko turi abana bakomoka mu karere kamwe, ndetse dushobora no gufatanya tugakora ibintu byiza.’’

Tariki ya 13 Gashyantare 2016, Umudepite wo muri icyo gihugu witwa Jean-Paul Midagu, yari yagaragaje mu busabe bwe ko uwo mupaka ukwiye kongera gufungurwa amasaha yose nk’uko byari bisanzwe, kuko byabangamiraga abaturage bo mu bihugu byombi.

Muri 2013, ubwo intambara yashozwaga n’umutwe wa M23, nibwo Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo gufungura uwo mupaka guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku
Umupaka wa Goma ugiye kongera gukora amasaha 24 kuri 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages