Nyuma y’ibiza byibasiye Intara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo byahitanye abantu 135 mu ntangiriro z’uku kwezi, Abanyarwanda batandukanye n’inshuti zarwo batanze inkunga yo gufasha abagezweho n’ingaruka zabyo.
Ku wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023 ubuyobozi n’abakozi ba Gorilla Games bagiye mu Karere ka Nyabihu, batanga ibikoresho byiganjemo ibiribwa, babishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bubigeze ku baturage.
Mu biribwa byatanzwe harimo toni ebyiri za kawunga na toni imwe y’ibishyimbo.
Ni inkunga ikomeye ku baturage bisanze bakeneye inkunga y’ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, kubera imvura yateje inkangu n’imyuzure, igatwara abantu n’ibyabo, imyaka yari mu murima nayo ikahatikirira kandi yari kuzatunga abantu mu gihe kirekire.
Ushinzwe ibikorwa muri Gorilla Games, Muneza Patient, yavuze ko ikigo cyakozwe ku mutima n’byabaye muri ibi bice ndetse yizeza ko izakomeza ibikorwa nk’ibi by’ubutabazi.
Ati "Gorilla Games ni imwe mu bigo byo gutega bikomeye mu Rwanda kuva mu 2019 kandi mu mahame tugenderaho harimo gufatanya na leta gukora ibikorwa nk’ibi by’ubutabazi. Tubabajwe no kubura abantu biturutse ku biza byageze hano muri Nyabihu, kandi turabizeza ko aho muzadukenera hose tuzaba duhari."
Ibiza byibasiye izi ntara biturutse ku mvura yaguye hagati ya tariki 2-3 Gicurasi 2023 byahitanye abantu 135, bisenya inzu 5694, izindi 6091 zirangirika ku buryo zashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga baramutse bagiye kuzibamo.
Kugira ngo umuntu yemererwe kwitabira ibikorwa bitandukanye bya tombola za Gorilla Games, agomba kuba ari umukiliya wayo wiyandikishije.
Kwiyandikisha bikorwa ukoresheje uburyo bwa USSD unyuze kuri *878# ubundi ugakurikiza amabwiriza. Hari kandi kunyura ku rubuga rwa internet www.playgorillagames.com cyangwa kuri application ya Gorilla Games sportsbook na Casino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!