Umuhango wo gusoza izi ngando zitabiriwe n’abanyeshuri 423 basanzwe n’abashya bagiye gutangira umwaka wa mbere muri GPI, wabereye i Gishari mu ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa gatanu tariki 18 Nzeri.
ACP. Karemera Sam yavuze ko bigishije aba banyeshuli kwirinda no kurinda ibyagezweho no kubasobanurira ko kurinda umutekano w’igihugu ari inshingano yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim, yavuze ko hari imihigo yahizwe n’aba banyeshuli ihura n’iyahizwe n’akarere bikaba byaba ari intsinzi ku mpande zombi mu gihe yaba yeshejwe.
Uweziyamana yongeyeho ko inyigisho bakura mu ngando basabwa no kuzigeza mu baturage aho baturuka.
Umwe mu bitabiriye izi ngando,Niyonshimira Solange, yahamije ko kwitabira aya mahugurwa byamugiriye umumaro ukomeye urimo kumenya uko yifata no gushyira imbere ubunyarwanda mbere y’ikindi icyo aricyo cyose.
Aya mahugurwa yiswe Intore mu zindi yamaze ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abanyeshuri bashya n’abasanzwe biga muri GPI ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.



















TANGA IGITEKEREZO