Ni ubutumwa bahawe mu mahugurwa abasanzwe abari abarwanashyaka n’abandi biyemeje kwinjira muri Green Party bahuriyemo mu mpera z’iki cyumweru.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party, Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ko guhamagarira urubyiruko kwinjira muri politki bishingiye ku kuba ahazaza h’imitwe ya politiki hazaba hubakiye kuri rwo.
Ati “Iyo twahuye buri gihe turabatinyura, tukababwira ko ibitekerezo byiza aribyo byubaka igihugu. Tubereka ko ibijyanye n’imirongo itanyuranya n’itegeko nshinga byemewe mu Rwanda. Iyo tubereka ko natwe ariko twatangiye baratinyuka bakumva ko ari ibintu byiza.”
“Aho kugira ngo Abanyarwanda bakuze bakurane ibitekerezo bidafite indangagaciro bishingiraho, imiyoborere myiza ndetse n’ibiteganywa n’itegeko nshinga ni byiza kubaganiriza bakiri bato kuko birabafasha kumenya umurongo bashobora gukoreramo.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu bari kugenda bakira urubyiruko runyuranye rwifuza kuba abarwanashyaka ba Green Party kandi biteguye kubafasha no kubaha umurongo muzima..
Ati “Uru rubyiruko rusanzwemo biroroshye kuzana bagenzi barwo. Nta kindi tubabwira uretse kubatinyura. Biroroshye kubereka ko mu myaka 13 iri imbere bashobora kuba bari mu bayobozi b’igihugu, batanga umusanzu mu nzego z’ibanze nibashobora kubimenya bizatuma bumva ko baharanira kugira uruhare mu miyoborere myiza.”
Depite Ntezimana yasabye uru rubyiruko guharanira kugira imibereho myiza binyuze mu gutinyuka no kwihangira imirimo bagaharanira kwishakamo ibisubizo birambye.
Urubyiruko rushya mu ishyaka rya Green Party ruvuga ko rutazaterwa ipfunwe no kuba abarwanashyaka b’umutwe wa Politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi nka Green Party nkuko Bizagiriherezo Mike yabigarutseho.
Ati “Nabashije kumenya imirongo migari ya Green Party, kandi hari n’ibintu bitandukanye ryagiye rikoraho ubuvugizi mu nzego zitandukanye. Buriya ushobora guterwa ipfunwe n’ibintu abantu bakora bitari byiza cyangwa kubarizwa mu ishyaka ridakora ibikorwa bizima ariko muri Green Party ni ishyaka rigamije guteza imbere ikiremwa muntu n’ibidukikije.”
Uwineza Florence urangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yavuze ko nk’abakobwa basobanukiwe neza ko kuba mu ishyaka bitavuze kwiganda ku butegetsi asaba bagenzi be kumenya igikwiye mu guteza imbere igihugu no guharanira iterambere ry’imibereho myiza.
Ubuyobozi bwa Green Party butangaza ko buri mu myiteguro y’amatora y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha kandi ko ryiteguye gutanga umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!