00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

GS Ste Bernadette Save bari mu birori bya Yubile y’imyaka 75

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange na Deus Ntakirutimana

Kuya 28 July 2013 saa 12:36
Yasuwe :

Uyu munsi tariki ya 28 Nyakanga 2013, GS Ste Bernadette Save barizihiza Yubile y’imyaka 75 iryo shuri rimaze rishinzwe. Iri shuri ryigenga ariko rifashwa na Leta ryashinzwe ryashinzwe n’Ababikira b’Umutima wa Afurika mu 1938. Mu 1976 ryagiye mu maboko y’Ababikira b’Abanebikira (Filles Du Vierge) akaba ari bo barifite kugeza ubu. Iri shuri ryubatse mu murenge wa Save, Akarere ka Gisagara.
Ubu harimo igitambo cya Misa kiyobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare Mgr Filipo Rukamba. Uyu muhango (…)

Uyu munsi tariki ya 28 Nyakanga 2013, GS Ste Bernadette Save barizihiza Yubile y’imyaka 75 iryo shuri rimaze rishinzwe. Iri shuri ryigenga ariko rifashwa na Leta ryashinzwe ryashinzwe n’Ababikira b’Umutima wa Afurika mu 1938. Mu 1976 ryagiye mu maboko y’Ababikira b’Abanebikira (Filles Du Vierge) akaba ari bo barifite kugeza ubu. Iri shuri ryubatse mu murenge wa Save, Akarere ka Gisagara.

Ubu harimo igitambo cya Misa kiyobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare Mgr Filipo Rukamba. Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Mme Muhongayire Jacqueline na Senateri Tito Rutaremara.

GS Ste Bernadette Save ni ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ryashinzwe mu 1938 rigamije kongera umubare w’abakobwa bagana amashuri yisumbuye. Kuva mu mwaka 1938 kugeza mu 1950 harimo ishami rimwe rirera abakobwa bazaba abarimukazi bigaga icyo gihe imyaka itatu bagahabwa impamyabushobozi yo mu rwego ruciriritse rwa D3.

Mu 1951 kugeza mu 1965 cya cyiciro cyavuye ku myaka itatu gishyirwa kuri ine, abarangijemo bagahabwa impamyabushobozi y’ubwarimu ya D4. Kuva mu 1967 kugeza mu 1982 noneho hashyizwe icyiciro cy’Inderabarezi cyiswe “Normale inferieure, abarangijemo bahabwaga impamyabushobozi yo mu rwego rwa D5 kuko bigaga imyaka itanu.

Kuva mu 1982 kugeza mu 1984 ishuri ryiswe Urwunge rw’amashuri rwa Save (Abakobwa), hashyirwamo amashami ane ariyo Inderabarezi, Indimi zigezweho, Ubunyamabanga n’ubukungu. Kuva mu 1997 kugeza mu 2005 noneho harimo amashami y’Ubumenyi bw’Ibinyabuzima n’Ubutabire, ishami ry’Ubumenyi nyamuntu, ishami ry’indimi n’iry’ubunyamabanga. Guhera mu 1992 ishuri ryatangiye kwakira abana b’ibitsina byombi.

Kuva iri shuri ryashingwa hamaze gusohokamo abasaga 4,000.

Igitambo cya Misa cyahumuje. Ibirori bibimburiwe n’akarasisi, karimo abanyeshuri biga muri GS Ste Bernadette ndetse na bamwe barangije muri iryo shuri.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .