Hashize imyaka ine, ikigo cy’igihugu cy’imiturire, RHA gitangiye urugendo rwo kurandura amabati ya fibrocement, azwiho kugira ikinyabutabire cya Asbestos, kikavuga ko hamaze gukurwaho agera kuri 45%.
Ibikenewe gukorwa mu mwaka umwe, bisumba kure ibyakozwe mu myaka ine, ibyatuma hibazwa niba mu 2016 fibrociment zizaba zashize ku mazu zigaragaraho mu Rwanda.
RHA yemeza ko mu mwaka umwe ugigaye izaba yarangije ibyo yiyemeje kuko ngo hari ibyangombwa nkenerwa byose bituma igikorwa cyo kurandura aya mabati kizagerwaho.
Ihozo Giselle uyobora agashami gashinzwe kurandura ibikoresho byose bikoze mu kinyabutabire cya Asbestos aganira na IGIHE yagize ati” Tugomba kubahiriza iyo gahunda kandi tubona bishoboka. […] Hahuguwe abantu benshi bo kubikuraho ngo bitangiza ubuzima bw’abantu, n’aho kubishyingura harahari”
Gukuraho burundu ibikoresho bikozwe muri Asbestos biracyacumbagira
Mu mpamvu itsinda rishinzwe gukuraho amabati ya fibrocement rivuga zituma iki gikorwa gicumbagira, harimo bamwe bataka ubushobozi, abandi ngo bagategereza kuzabikora ku munsi wa nyuma.
Ihozo ati”abenshi bategereza umunota wa nyuma, bityo mu mpamvu zatumye bigenda gahoro harimo n’iyo kamere yo gutegereza”
Ariko ngo kuba mu Rwanda nta bushobozi buhari bwo kugaragaza ibimenyetso by’uwagizweho ingaruka no guhumeka umukungugu uvuye kuri aya mabati n’ibindi bikoresho, nabyo ngo byaba indi mpamvu ituma igikorwa kigenda biguruntege.
Mu ibarura ryakozwe kuri ibi bikoresho mu mwaka wa 2012, ryasanze inyubako za Leta ifitemo amabati ya fibrociment angana na 60% mu buso bwa metero kare zisaga miliyoni 1,3. Kuri ubu ngo inyubako za Leta n’iz’Abihayimana, ziri mu zigifite ubuso bunini bw’amabati ya fibrociment.
OMS ivuga ko abantu miliyoni 125 bakorera ahantu bashobora guhumeka umukungugu w’aya mabati bashobora kwandura kanseri y’ibihaha, ari nabyo bituma nibura ibihumbi 107 ku isi bipfa kubera ingaruka zo guhumeka uyu mukungugu.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyobo 15 byo gushyinguramo amabati ya fibrociment, ndetse ngo hahuguwe abikorera n’inzego za leta basaga 620, ngo bakureho aya mabati mu buryo butangiza ubuzima bw’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO