Izi nzobere zagarutse kandi ku buryo muri iki gikorwa, u Bwongereza bwaritwikiriye ubutabera kandi ari inyungu za politiki, mu kiganiro cy’isesengura cyatambutse kuri RBA kuwa kane w’iki cyumweru.
Dr Bizimana yatangiye agaya kiriya cyemezo yahamije ko cyagoretse amateka atandukanye harimo aya Jenoside n’ibindi.
Yavuze ko Icyemezo cy’umucamaza gifata umuntu wahagaritse Jenoside kibaka ari we kiyigerekaho, kikanahimba Jenoside itarabayeho (yakorewe abahutu) ari icyemezo Abanyarwanda badakwiye kwemera kuko kidashingiye ku kuri.
Ati “Banabikoze tukiri mu gihe cy’icyunamo, ubu turi muri Kamena mu Rwanda icyo gihe Jenoside yari igikorwa mu 1994, yari irimbanyije, guverinoma y’abatabazi bari barimbanyije bica uko RPF nay o yabotsaga igitutu. Gukora ikintu nka kiriya na none mu gihe u Rwanda ruri mu cyunama ni ukudutoneka.”
Yaba Me Uwizeyimana ndetse yavuze ko ifatwa rya Gen Karake ari urugomo yakorewe, ko iki kirego cyatanzwe n’umuryango witwa Forum International pour la paix el la justice ariko babifashijwemo n’abanzi b’u Rwanda.
Ati “Abihishe inyuma y’abo bantu, ni abasanzwe banga u Rwanda ku buryo bugaragara. Abo bantu ubu ni na bo bashaka amafaranga yo gufasha FDLR bayikoranyiriza inkunga hirya no hino yo kuyifasha. Ndetse ngo byagaragajwe n’inzobere za Loni mu mwaka wa 2009”.
Dr.Bizimana ati “Ni urugomo ruba rukorewe igihugu, ni urukorewe Abanyarwanda. Kwitwaza ngo ni icyemezo cyafashwe n’ubutabera ni uburyo bwo guhunga ikibazo no kukicyiza... mu gihe cy’iriya filimi baravugaga ngo ni ubwisanzure bw’itangazamakuru, buza bupfobya Jenoside ni bwisanzure ki?”
Dr.Uwizeyimana we yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi biba byerekana agasuzuguro katakorerwa umuyobozi wo mu gihugu gikize.
Ati “Ni akagambane, kandi kari hejuru, ni ugusuzugura abantu, umuyobozi wa CIA aramutse atambutse ahantu, hakagira n’umuntu ufata passeport (uruhushya rw’inzira) ye ayicuritse ku kibuga cy’indege waba ureba ivumbi ritumuka.”
Me Uwizeyimana ati “Yagombye kujyayo akahashakira ikimenyetso, abaganga bavugwa muri ‘medecin du monde’, abaganga n’umupadiri, ankete ivuga ko batamenye abishe abo bantu.”
Yakomeje avuga ko abavoka bunganira Lt.Gen Karake bagomba gushikama bakabwira ubutabera bw’uko inyandiko yafatiweho nta shingiro zifite haba ari ku ifatwa no ku mategeko.
Aba banyamategeko kandi basobanuye ko hari inyadiko aba bacamanza bigeze kuvuga gushyiraho inyandiko zigamije gufata bamwe mu bayobozi bakomeye barimo Bush wahoze ari Perezida wa Amerika na Ramsefeld wahoze ayobora ingabo za Amerika, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya n’bandi, ariko bakabatinya.
Ibi byatumye iri tegeko barihindura mu mwaka wa 2014, inteko yemeza ko Espagne idakurikirana umuntu uri hanze y’iki gihugu, ahubwo uwakoze ibyaha hanze y’iki gihugu ariko akaba aba muri Espagne agomba gukurikiranwa, uwabangamiye inyungu z’iki gihugu n’ibindi.
Ikibazo cya Karake kimeze gute?
Dosiye yacyo igizwe n’amapaji 182, nyuma yo gushyirwa mu rurimi rw’Icyongereza, icyo Dr.Bizimana yita ko ari igikoresho cy’icengezamatwara (propaganda), aho banavugamo ko RPF ari umutwe w’iterabwoba washyiriweho kurimbura abahutu.
Cyazamutse ubwo abaganga batatu bo muri Espagne bicirwaga mu Rwanda, ndetse n’umupadiri ukomoka muri iki gihugu wabaga muri Paruwasi ya Kayenzi muri Diyosezi ya Kabgayi.
Kuva icyo gihe, umucamanza ukomoka muri Espange yahise ashyiraho inyandiko zo guta muri yombi abasirikare 40 bari abayobozi bakomeye mu ngabo zari iza RPF zaje guhinduka iz’igihugu.
Mu mwaka wa 1997, abapolisi baho baje gukora iperereza mu Rwanda, basohora raporo mu mwaka wakurikiyeho.
Muri iyo raporo bavugaga ko batashoboye kubona abishe abo bantu, mu mwaka wa 2009, ikinyamakuru the Newyork Times cyanditse ko bishwe n’abacengezi bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa muri iyi raporo yavugaga ko intambara y’abacengezi ari myth (ikinyoma cyahimbwe, itababayeho).
Me Uwizeyimana avuga ko aba bacamanza bagendeye ku byanditswe n’umuntu witwa Sixbert Musangamfura wahoze ategeka inzego z’ubutasi “kwa Rukokoma” ibindi bagendeyeho ni by’Umucamanza w’Umufaransa, Bruguierre n’ibya Abdul Ruzibiza kandi ngo yarapfuye ahakana ko ibyo yavuze atari ukuri.
Ati “Ruzibiza yapfuye yarabigaramye, nta reme byari bifite, ntushobora kubishingiraho uvuga ngo ugiye gufata umuntu.”
Mu bindi bivugwa muri iri raporo, harimo iyicwa ry’impunzi muri Congo, mu buhamywa bw’uwitwa Marie Beatrice Umutesi, wavuze ko abishe izo mpunzi bavugaga Ikinyarwanda, aba bacamanza bahitamo kubigereka ku ngabo za RDF.
Izi nzobere zikavuga ko muri icyo gihe, muri Congo hari abasirikare bo mu ngabo za kera, ndetse n’interahamwe na bo bakoreshaga Ikinyarwanda ndetse n’abakongomani na bo bakoresha uru rurimi, bakanzura ko icyo kitagombye kuba ikimenyetso kirimo gushidikanya kandi nta n’ukuri kurimo.
Izi nzobere zinibaza kandi niba aba ofisiye 40 bateraniye kuri bariya bamisiyoneri, bagasanga iki gihugu cyari kigamije gusenya sisiteme y’igisirikare icyo gihe.
Imibanire y’u Rwanda n’u Bwongereza ntizazamo agatotsi?
Icyerekezo cy’imibanire hagati y’ibihugu byombi cyitezwe ku mwanzuro ubutabera bw’u Bwongereza buzafata.
Aba bagabo banongeyeho ko Ambadaseri w’u Bwongereza mu Rwanda yabeshye avuga ko ifatwa rya Lt.Gen Karake rikurikije amategeko, ko banashyize mu bikorwa ibisabwa n’ubutabera, ariko ko atari byo kuko izi nyandiko ntacyo zishingiyeho ndetse n’ibirego birimo.
Ikindi banahurizaho ni uko nk’u Bwongereza, igihugu cya mbere cyafashije u Rwanda kurenza ibindi guhera nyuma ya Jenoside bwirengangiza ukuri kuko bitari gufasha igihugu bakekaho ibyaha.
Dr.Bizimana ati “Ibyo bakoraga ntabwo bari kubikora bafasha abajenosideri , bari bazi ko ari igihugu gifite abayobozi batarangwaho icyasha (clean), ariko byanadutangaje.”
Bagakomeza bibaza ibirimo kuba, ndetse bakagaruka no kuri filimi mbarankuru ya BBC (Untold story), na yo igaragaramo bya binyoma, bakavuga ko bitari bikwiye kugaragara ku gihugu nka cyo.
Bagaye Human Rights Watch
Nyuma y’uko Lt.Gen Karake afatwa, umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika, Daniel Bekere yishimiye iki gikorwa yemeje ko ubutabera bugiye guhabwa abakorewe Jenoside, abicishije mu nyandiko yasohoye.
Dr.Bizimana yagaye uyu muyobozi agira ati “Ntabwo wavuga ngo abagizweho ingaruka na jenoside bagiye guhabwa ubutabera ngo ufate Karenzi! Karenzi se ni Bagosora?”
Uwizeyimana nawe ati “Urumva ko Human Rights Watch yagaruye jenoside ebyiri. Iyi nyandiko ni iyo kwitondera.”
Iki kibazo kandi ngo kirimo abanyamhanga banga u Rwanda, harimo abahora basinya ku nyandiko zose zigamije gutesha ibara u Rwanda mu ruhando mpuzamhanga, ukuri kose bakwita ikinyoma.
[email protected]
Twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO