Imirimo yo mu rugo yitwa mito, ikunze guharirwa abagore. Iyo mirimo kandi imvune zayo ntizigaragarira buri wese, kubera ko idahita igaragarira amaso; ariko abagabo bafasha abagore babo muri iyo mirimo, urukundo rwabo ruhora ari nta makemwa.
Iyo mirimo yitwa mito ikunze guharirwa abagore, bakayikora bayongera ku yindi baba biriwemo, irimo kuvoma, guteka, gukora isuku, kwita ku burere bw’abana, guhaha, kujya gukingiza umwana, kwakira abashyitsi, kumesa, kujyana umwana kwa muganga n’indi itandukanye.
Umushinga Men Care+, ku bufatanye n’umushinga Rwamrec, batangije gahunda igamije gukangurira abagabo gufatanya n’abagore imirimo yo mu rugo, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hamwe no kwita ku burere bw’abana.
Umuhuzabikorwa w’iyi Gahunda mu Rwanda, Shamsi Kazimbaya, avuga ko mu bushakashatsi bakoze mu turere twa Karongi, Rwamagana, Nyaruguru na Musanze, basanze abagabo bamwe badafasha abagore imirimo yo mu rugo, kubera umuco no kuyisuzugura.
Shamsi Kazimbaya yagize ati “Mu ngo, umugabo afatanya n’umugore imirimo mito yo mu rugo, usanga urukundo n’ubwumvikane byabo ari ntamakemwa.”
Akaba yakomeje avuga ko mu turere tumwe na tumwe kubera gutsimbarara ku muco wa kera, wabuzaga abagabo gukora imirimo imwe n’imwe, bamwe mu bagore batemera ko abagabo babafasha muri iyo mirimo, ahandi ugasanga abagabo batemera kuyifasha abagore.
Ikibazo cy’imyumvire
Uwitwa Byukusenge ati “Umuntu w’umugabo najyana umwana kumukingiza! Umugore ni we umujyana, yaba arwaye, ngashaka undi umunjyanira.”
Kibonke na we ati “Hari imirimo y’abagore n’imirimo y’abagabo. Mujye mubitandukanya, umuntu w’umugabo najya mu gikoni, cyangwa nkajya gusasa uburiri mfite umugore koko! Ntibishoboka, kuko na we atajya hejuru y’inzu ngo ajye gusakara cyangwa ngo ajye gutema igiti cyo kubaka inzu, ni ko nanjye ntajya mu gikoni.”
Kwifashiriza umugore ntako bisa
Mu kiganiro na IGIHE Rutamu yagize ati “Umugore wanjye turafatanya, twese tubyuka tujya mu kazi, ariko ugeze mu rugo mbere ajya kureba uko mu gikoni byifashe, akareba abana uko biriwe, akabaganiriza, agakora n’isuku aho biri ngombwa. Iyo twese duhari kandi turafatanya muri byose, kugira ngo tuze kuruhukira rimwe.”
Ubufatanye bw’umugabo n’umugore mu mirimo yo mu rugo, ni imwe mu nkingi z’iterambere ryihuse ry’ingo n’igihugu muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO