Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yavuze ko abafasha abasabiriza ku mihanda baba batesha agaciro Abanyarwanda, arangira abafite umutima wo gufasha abafite ubumuga aho bakwiye kugeza inkunga yabo.
Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo” Jyamubandi Mwana” cyita ku bana bafite ubumuga, Ndayisaba yasabye buri wese ushaka gufasha abakene kubinyuza mu bigo byabugenewe kugira ngo ishobore kubagirira akamaro.
Gushyira ibuye ry’ifatizo murenge wa Jali ahagiye kubakwa ikigo cyita ku bana bafite ubumuga, ku nkunga y’umuryango witwa w’Ababirigi witwa “ Vleugels Van Hoop ” byahuriranye no gusoza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga mu Rwanda, tariki ya 8 Ukuboza 2014.
Ku ikubitiro imirimo y’ubwubatsi izatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 29 101 500.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba , yasabye Abanyakigali kurinda igisuzuguriro abafite ubumuga babajugunyira ibiceri by’amafaranga.
Yagize ati “ Mu by’ukuri kujya mu muhanda aho umuhisi n’umugenzi bakujugunyira igikoroto cya mirongo ingahe, igikoroto cy’ijana, buriya buryo ntibushobora kubeshaho umuntu mu buryo burabye, ahubwo birasuzuguritse ni ugutesha agaciro abanyarwanda ,n’abitabira gutanga muri ubwo buryo , turagirango mu by’ukuri tubibagayire. “
Ndayisaba yakomeje ashimira buri wese ugira uruhare rwo gushaka igisubizo, cyatuma gusabiriza bicika burundu.
Yasabye uwaba afite umutima mwiza wo gufasha kugana imiryango n’ibigo byita ku bafite ubumuga, bagatanga ubufasha bufatika.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels wari mu bitabiriye uyu muhango, yavuze ko ikigo “Jya mu bandi Mwana” ari ikimenyetso cy’ubufatanye bw’u Bubiligi n’u Rwanda, kandi kigaragaza ubumuntu, asaba abana bazakirererwamo kuzisanzura kandi bagakurikira neza amasomo azahatangirwa.
Ikigo “ Jya mu bandi mwana” cyatangiye ari ishyirahamwe ry’ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga, kuri ubu kigizwe n’abana bagera kuri 300 mu gihugu hose, abagera kuri 60 bacumbikiwe mu murenge wa Jabana aho bitabwaho umunsi ku munsi bitewe n’ubumuga bafite.



















TANGA IGITEKEREZO