00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guha ikiganiro Kambanda ni nko kugiha Hitler - Jean Pierre Martin

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe

Kuya 24 July 2015 saa 02:04
Yasuwe :

Abanyarwanda benshi n’inshuti zabo n’abandi bakurikiranira hafi amateka u Rwanda rwaciyemo cyane jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje kwibaza impamvu y’ikiganiro Televiziyo yo mu Bwongereza, ITV yagiranye na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi wemeye ibyaha bya Jenoside kuva mu 1998, aho iyo mfungwa yahawe umwanya wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, Abanyamakuru babiri b’inararibonye muri uwo mwuga mu Bubiligi, bagaragaje banenze uwahaye Jean Kambanda umwanya wo guhakana Jenoside, babigereranya no guha umwanya Adolf Hitler watsembye Abayahudi.

Umwe muri abo banyamakuru ni Jean Pierre Martin, Umunyamkuru ukuriye Itaramakuru rya "RTL-TVI" (Journaliste Grand-reporter, responsable de l’info internationale RTL-TVI) mu bihugu bindi bihugu ku Isi.

Jean Pierre Martin

Jean Pierre Martin yagize ati: “Biriya ni ugufata uruhande rw’abakoze jenoside kugirango abafashe koroshya icyaha, ni uguha umwanya udakwiye ba ruharwa, ni abantu batekereje, bashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu bikomeye umuntu uzi amateka y’ibyabaye mu Rwanda ntatinya kwamagana, biriya ni nko guha ijambo Hitler w’umunazi wakoze jenoside y’Abayahudi.”

Jean Pierre Martin akomeza agira ati: “Nkeka ko bakagombye guha agaciro ubutabera bwakoze akazi kabwo, bwerekanye ko afungiye ibyaha byamuhamye.”

Undi waganiriye na IGIHE ni Philippe Brewaeys, Umunyamakuru w’umuhanga mu gutara amakuru acukumbuye cyane ajyanye n’ubutabera mu Bubiligi (Journaliste d’investigation-grands dossiers judiciaires en Belgique).

Uyu munyamakuru amaze imyaka irenga itanu akora itaramakuru ricukumbuye mu karere k’ibiyaga bigari, akaba yarananditse igitabo yise "Rwanda 1994-Noires et Blancs Menteurs", akazanasohora ikindi mu kwa cyenda (Nzeri) k’uyu mwaka kivuga "Uko bigenda nyuma yo gufatwa kw’abakoze jenoside."

Philippe Brewaeys yagize ati "Ntakubeshye, jye nk’Umunyamakuru , umuntu uri ku rwego nk’urwa Kambanda mu byaha yakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi, n’iyo naganira na we byaba ari ugushaka amakuru runaka, ariko ntazasohora mu kinyamakuru, ahubwo yamfasha kumenya amateka y’uko ibintu byagenze."

Philippe Brewaeys

Philippe Brewaeys akomeza agira ati "Ikindi ni uko Kambanda yemeye icyaha, atari izindi muhwe ahubwo yagirango agabanyirizwe ibihano kuko ni byo benshi bari kuri ruriya rwego bakoreshaga ngo ibihano bigabanurwe. Niba rero uyu munsi abwira itangazamakuru ko ntacyaha yakoze, kandi yarabyiyemereye imbere y’ubutabera, aho harimo ikibazo gikomeye."

Aba banyamakuru batangaje ibi nyuma y’aho u Rwanda rutangarije ko rugiye gusaba ibisobanuro Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania (ICTR), niba umuntu wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yemerewe gukorana ikiganiro na Televiziyo agahabwa umwanya wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bikaba bishingiye ku kiganiro Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi ubu ufungiye ibyaha bya Jenoside, yagiranye na Televiziyo yo mu Bwongereza, ITV.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages