00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhabwa icyangombwa cy’ubutaka bishobora koroshywa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 September 2017 saa 09:34
Yasuwe :

Minisitiri mushya w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, yasabwe kwihutira gukemura ibibazo bitandukanye bigaragagara muri serivisi z’ubutaka n’amashyamba, cyane cyane umushinga wo kumanura serivisi zo gutanga ibyangombwa by’ubutaka ku rwego rw’akarere.

Yabisabwe kuri uyu wa 5 Nzeri na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, mu muhango wo guhererekanya ububasha na Tumushime Francine w’Ubutaka n’Amashyamba. Minisiteri zombi zavutse mu yari iy’Umutungo Kamere (MINIRENA) yari iyobowe na Dr Biruta.

Dr. Biruta yavuze ko ubusanzwe kugira ngo umuturage ahabwe icyangombwa cy’ubutaka binyura mu nzira ndende kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku Ntara, bikaba byarambirana, bityo ko hari kwigwa uko byajya birangirira ku Karere.

Yagize ati “Ikindi kibazo nababwira, ni ikijyanye na serivisi z’ubutaka uburyo zihabwa abaturage, igihe cyose ugiye ahatangirwa izo serivisi, uhasanga abaturage benshi. Ibibazo batubwira ni uko serivisi z’ubutaka ku rwego rw’Imirenge n’Uturere, ntabwo ziranoga. Usanga bavuga ngo haracyari ugutegereza, uzagaruke kubera ko hari ibyo usanga abakozi babikora ku mirenge ngo hari ibindi bashinzwe bitari iby’ubutaka gusa ariko kandi no mu buryo bikorwa hari ibyo twasanze, ngira ngo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ubutaka kirabitegura."

"Uyu munsi umuntu ushaka icyangombwa cy’ubutaka anyura ku rwego rw’umurenge, urw’Akarere n’urw’intara (Umukozi ushinzwe iby’ubutaka agasinya) bikongera bikamanuka bikazagera kuri wa murenge, umuturage akabona icyangombwa cye. Biba birebire rero. Twatangiye kuganira turebe niba ku rwego rw’Akarere hajya ubwo bushobozi ku buryo ubishinzwe ku karere amaze kugusinyira bishobora guhita birangira, aho gukomeza ku rwego rw’intara.”

Yakomeje asobanura ko akenshi usanga abaturage batishimira guhabwa serivisi mbi ko nibyuzuzwa bizatuma badakomeza kuzinubira.

Dr. Biruta yamugaragarije ibindi bikeneye kunozwa birimo serivisi zitangwa mu rwego rw’imiturire, gukemura imanza zitandukanye zituruka ku butaka, abiyandikishijeho ibyangombwa by’ubutaka bitari ibyabo, gukomeza gukangurira abaturage kubungabunga amashyamba, ku buryo intego ya Leta yo kurenza 30% by’ubuso buteyeho amashyamba bigerwaho vuba (igeze kuri 29.6%), kongerera agaciro ibihingwa bitandukanye cyane cyane imigano yagiye iterwa ku nkengero z’imigezi itarabyazwa umusaruro mu buryo bukwiye n’ibindi.

Minisitiri Tumushime yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba avuga ko azakomereza aho mugenzi we yari agejeje.

Yongeye ati “Biragaragara ko hari byinshi igihugu kimaze kugeraho mu bijyanye n’ubutaka, ibijyanye no kubwandikisha, u Rwanda rwateye imbere. Ibijyanye n’amashyamba mwumvise ingamba zihari n’ibyo igihugu cyiyemeje. Hari byinshi byakozwe ariko hari n’ibibazo byagaragajwe nko mu bijyanye n’ubutaka. Ubutaka niwo mutungo navuga ukomeye Abanyarwanda bafite binavuze ko n’ingamba zikomeye mu bijyanye n’ubwo butaka zashyizweho, natwe twiteguye kuba twashyiraho akacu kugira ngo ibibazo bikigaragaramo bibonerwe ibisubizo.”

Kugeza ubu, mu Rwanda habaruwe ibibanza bisaga miliyoni 11, ibirenga miliyoni umunani byatangiwe amakuru n’ ibyangombwa mu gihe ibisigaye bitaratangirwa amakuru kugira ngo benebyo bahabwe ibyangombwa.

Minisitiri mushya w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine
Dr. Biruta Vincent mu muhango wo guhererekanya ububasha na Tumushime Francine Ugiye kuyobora Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba, Musabyimana Claude na Fatina Mukarubibi wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije basinyira abaminisitiri bashya
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent n'uw'Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine mu muhango w'ihererekanyabubasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages