Ubusanzwe, urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ni rumwe mu zubakiweho ubukungu ndetse runahanzwe amaso muri ibi bihe by’izamuka ry’ibiciro biturutse ku ntambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine yatumye ibintu bidogera.
Mu gukora ubuhinzi bufite intego kandi uru rwego rwashyize imbere ikoranabuhanga ari naryo pfundo ryo kongera umusaruro w’ibirukomokaho no guteza imbere igihugu muri rusange.
Ubwo hatangizwaga umushinga wiswe ‘DeSira’ ushyirwa mu bikorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, FAO, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ukazaterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu myaka ine uzamara, ku wa Kane, tariki 7 Nyakanga 2022, hagarutswe ku kamaro ko guhanga udushya mu ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere uru rwego.
Uyu ni umushinga wakoreraga mu turere dutatu mu buryo bw’igeragezwa ariko nyuma ukaba wakagurirwa mu turere dutandatu.
Utwo turere twitezweho kuba izingiro ry’udushya, ubushakashatsi n’iterambere ry’ubuhinzi hagamijwe kubuteza imbere ni Burera, Rutsiro, Gatsibo, Nyagatare, Bugesera na Ruhango.
Uyu ni umushinga ugamije kongerera ubumenyi abari mu rwego rw’ubuhinzi mu birebana n’ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro, binyuze mu gutanga amahugurwa, kwimakaza ikoranabuhanga, gushyira imbaraga mu bushakashatsi hagamijwe kuvumbura imbuto ikwiriye gukoresha.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Chantal Ingabire, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga witezweho impinduka zidasanzwe no guhindura imitekerereze y’abakora mu rwego rw’ubuhinzi.
Ati “Ikintu gikwiye kwitabwaho nanone ni ukumenya ko ari ukuziba icyuho kikigaragara, haba mu birebana n’ubumenyi no gukorana n’ikoranabuhanga rihari. Dukeneye kurebera hamwe uko twakubakira ku bihari ariko tugateza imbere uru rwego.”
Yavuze ko hari imbogamizi zabonekaga mu ishyirwa mu bikorwa ariko uyu mushinga wo witezweho kugera ku ntego zawo.
Ati “Urebye neza umushinga rwose ni mwiza, ingamba dufite ziteguye neza ariko hakenewe abafatanyabikorwa kugira ngo bibashe kugerwaho.”
Yasabye buri wese ko mu gihe hari umushinga utanga icyizere wateguwe hajya hibandwa cyane ku ishyirwa mu bikorwa kugira ngo ibyiza bitazaba ibyo mu nyandiko gusa ahubwo n’abo byagenewe barye ku musaruro wabyo.
Kimwe mu bintu bikomeye byitezwe muri uyu mushinga harimo guteza imbere ubushakashatsi nk’izingiro ryo guteza imbere ubuhinzi.
Umuyobozi muri FAO Uhagarariye uyu mushinga, Orlando Sosa, yavuze ko guteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi bizagira ingaruka nziza mu kumenya imbuto zikwiriye, ikoranabuhanga rikenewe n’udushya dukwiye guhangwa hagamijwe guteza imbere ubuhinzi.
Binyuze muri DeSira kandi abakora mu nzego z’ubuhinzi mu Rwanda bazongererwa ubumenyi ndetse biteganyijwe ko hari n’abanyeshuri bazajya bava mu bihugu bitandukanye bifuza kuvoma ubumenyi mu birebana n’ubuhinzi.
Orlando Sosa yavuze ko ubusanzwe mu birebana no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga, aho guharirwa inzego za Leta ahubwo bigahera ku rwego rwo hasi aho n’umuhinzi abigira ibye guhanga udushya mu byo akora.
Uyu mushinga witezweho guhindura no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu turere uzakoreramo, guteza imbere ubushakashatsi, gukemura imbogamizi zikibangamira iterambere ry’ubuhinzi, kongera ibikorwaremezo bigamije gufata neza no kubungabunga umusaruro.









Ibitekerezo 0